RFL
Kigali

Allioni witeguye gushimisha abakunzi be afite icyizere cyo kwegukana PGGSS6

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/05/2016 18:54
8


Umuhanzikazi Buzindu Uwamwezi Aline wamenyekanye ku izina rya Allioni ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star mu irushanwa ribaye ku nshuro ya 6 ndetse akaba afite icyizere cyo kwegukana icyo gikombe gikomeye mu muziki nyarwanda.



Nubwo ari ku nshuro ya mbere Allioni agiye mu bahanzi bahatanira igikombe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star(PGGSS),afite icyizere muri we cyo gukora amateka akaba umukobwa wa kabiri uzaba wegukanye iki gikombe nyuma ya Knowless Butera wacyegukanye umwaka ushize. Mu gihe ibitaramo bibera hirya no hino mu turere dutandukanye bigiye gutangira, Allioni avuga ko yiteguye gushimisha abakunzi bose b’umuziki nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Allioni yavuze ko Primus Guma Guma Super Star ari irushanwa rikomeye cyane ndetse umuhanzi uririmo bikamusaba gukora cyane ataryama. Ati “Guma Guma ni irushanwa rikomeye risaba kutaryama. Niteguye gushimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda,ntabwo ari aba Allioni gusa ni abantu bose bakunda umuziki nyarwanda. Mfite icyizere gihagije muri iri rushanwa cyo kuba natwara igikombe.”

allioni

Allioni uvuga ko PGGSS ari irushanwa rikomeye yiteguye gutsinda urugamba agiye gutangira

Ku bijyanye n’ibikorwa abahanzi 10 bahatanira PGGSS6 baherutse gukora muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Allioni yavuze ko kuri we kwibuka ari umwanya aba abonye wo kwiga kugirango ubugome bwabaye mu bantu butazongera kubaho. Yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside bakarangwa n’urukundo,kuko iyo abantu bakundanye by'ukuri ngo ntawe ushobora kwifuriza mugenzi we ibibi.ati:

Nibuka kuko ndiho, kugira ngo ntazigera nibagirwa ubugome bwabaye mu bantu kugira ngo butazongera kubaho. Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe n’abantu bambaye inyama n’amaraso ni abanyarwanda bayikoze, ndibuka niga (…)Ndasaba urubyiruko kwirinda amacakubiri bakarangwa n’urukundo bagamije kubaka ubumwe.

Ese Allioni ninde muntu mu Rwanda umubera icyitegererezo?

Abajijwe iki kibazo, Allioni yabwiye Inyarwanda.com ko byamugora kuvuga umuntu umwe gusa yigiraho ibintu byinshi bitewe nuko ngo abo yigiraho ari benshi cyane. Ati “Mu Rwanda ni benshi cyane byangora guhitamo umwe”

Allioni yakomeje adutangariza ko mu buzima bwe icyo yibandaho cyane ari urukundo, gukunda akaki akora(umurimo) kuburyo yakwemera no gupfa kubera guharanira kunoza akazi ke no kugera ku musaruro mwiza mu kazi ke. Umuziki akaba ari kimwe mu byo akorana umwete cyane agashyiramo umwanya we wose.

Ni iki Allioni avuga ku muhanzi w'icyamamare Papa Wemba uherutse kwitaba Imana?

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare mu muziki Papa Wemba, Allioni avuga ko urupfu rw’uwo muhanzi rwamubabaje, gusa ngo hari amasomo yakuyemo kuko akwiye gukora cyane kandi neza akiriho kuko buri muntu wese afite isaha ye.

Abajijwe icyo byamwigishije n’icyo asaba abantu bose muri rusange, Allioni yavuze ko bajya bakora cyane bakanoza umurimo wabo mu gihe bagihumeka umwuka w’abazima kuko buri wese afite isaha ye ndetse igihe icyo aricyo cyose iyo saha ikaba yagera akava kuri iy’isi bityo abantu bakaba bakwiye guhora biteguye na cyane ko iyo saha iza itunguranye cyane.

 

Allioni yiteguye gushimisha abakunzi b'umuziki nyarwanda

REBA HANO KARACYARIMO YA ALLIONI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhirwa7 years ago
    woow, Njyewe ndamwemera kandi ariyubaha Imana izabimufashemo?
  • kazungu7 years ago
    nashake abantu bamufashe nkaba clement cg nabandi biti ihise araba uwa 10
  • willy7 years ago
    uyu mwana ni mwiza kandi arashoboye cyane gusa akwiye kwiyerekana neza
  • ines7 years ago
    simbabeshya mukunda kubarusha niwiza ariyubaha ndetse umuziki arawumva Allioni aba bose baguca intege hari impamvu bafite nkuri inyuma courage
  • kagame7 years ago
    ariko kuki dushimishwa no gutega abantu iminsi kubaca intege tugamije gusenya ahokubaka Allioni ndagukunda kura uge juru uyu mukombwa imyaka yashije atajya muri guma guma bamwe muri mwe mwavugaga KO yarakwiriye kujyamo none agezemo induru zababanye nyinshi inkono ihira Igihe courage mukobwa mwiza
  • fils7 years ago
    Allioni courage turakwemera kandi gushaka Niko gushobora! tukuri inyuma
  • diddy7 years ago
    Reka gutwara Guma Guma byo ntibishoboka Arko nabonye kazi kwitwar neza kuri stage
  • sammy7 years ago
    ese ubu nicyi bagendeyeho bamuhamagara?? 1,za videos eshatu ko ntazo nzi?? 2,ubundi se arusha paccy indirimbo? mucukumbuye mwasanga ibintu bya pggss harimo amanyanga ruswa cg ikimenyane!!!





Inyarwanda BACKGROUND