Umuhanzikazi Allioni n’umupareri Riderman bamaze gushyira ahagaragara umusaruro w’ibikobwa byabajyanye mu gihugu cya Uganda mu mezi ashize, bakaba bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Uramfite” bakoreye muri iki gihugu yaba amajwi ndetse n’amashusho.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Allioni yadutangarije ko ashimira cyane Riderman ndetse n’abandi bantu bose bamufashije ngo iyi ndirimbo ibashe gutunganywa haba mu majwi ndetse no mu mashusho, amajwi yayo akaba yaratunganyijwe na Producer umaze kwamamara muri aka karere uzwi ku izina rya Washington.
Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Allioni kandi yashimangiye ko iyi ndirimbo ikoze mu buryo bwiza, amashusho n’uruhererekane rw’ibigaragaramo byose akaba yizeye ko bizanyura buri wese uzabasha kureba iyi ndirimbo ikoranwe ubuhanga, ikindi kandi bakaba barayitondeye igihe kirekire kugirango irusheho kugaragara iri ku rwego rwiza.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URAMFITE"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO