RFL
Kigali

Allioni agiye gutaramira ab'i Huye abumvisha indirimbo ye nshya na Bruce Melody 'Tuza'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2018 14:37
5


Mu minsi ishize Allioni Buzindu yari umwe mu bahanzikazi wasaga n'uwasubiye inyuma muri muzika. Nyuma yo kubona Alex Muyoboke nk'umujyanama we, uyu muhanzikazi yahise yubura umutwe; kuri ubu ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza nyuma y'indirimbo ebyiri yashyize hanze mu minsi ishize.



Ku ikubitiro agisinyana na Muyoboke Alex, Buzindu Allioni yashyize hanze indirimbo ye wenyine yise 'Hahandi', nyuma y'igihe uyu muhanzikazi yaje gushyira hanze indi ndirimbo ahuriyemo na Bruce Melody bakaba barayise 'Tuza', indirimbo iri mu zigezweho cyane muri iyi minsi.

Allioni

Igitaramo Allioni Buzindu agiye gukorera i Huye

Uyu muhanzikazi muri iyi minsi ari gukora ibitaramo byo kumvisha abakunzi ba muzika iyi ndirimbo, mu minsi ishize Buzindu Allioni iki gitaramo akaba yaragikoreye mu kabyiniro ka People Club mu mujyi wa Kigali. Nyuma y'iki gitaramo agiye gukurikizaho akarere ka Huye aho azataramira mu kabyiniro ka 144 ku wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 aho kwinjira kuri buri wese bizaba ari 1000frw.

REBA HANO IYI NDIRIMBO "TUZA" YA ALLIONI NA BRUCEMELODY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe5 years ago
    Njyewe nkunda uturirimbo dushishuye nunva aritwiza bose bange bashishura nka allioni
  • delphine5 years ago
    ewe muyoboke nawe yari yabuze ibyo afata uyu muntu kuririmba byananiye none ngo igishishwa cy'indirimbo nacyo aririmbo agace gato ngo kandi niye nicyo kigiye gukorerwa tour ewe muyobo wararangiye kweri
  • 5 years ago
    Mukorogo yaramwishe sha yabaye mubi pe
  • Mupondo5 years ago
    Iyi ndirimbo ndayizi bayishishuye muri Zambia (tuza)
  • Mupondo 5 years ago
    Iyi ndirimbo tuza bayishishuye muri Zambia, Niba u Shaka kuyumva Jya Kuri YouTube wandike (will you marry me by T. Sean)





Inyarwanda BACKGROUND