Mu minsi ishize Allioni Buzindu yari umwe mu bahanzikazi wasaga n'uwasubiye inyuma muri muzika. Nyuma yo kubona Alex Muyoboke nk'umujyanama we, uyu muhanzikazi yahise yubura umutwe; kuri ubu ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza nyuma y'indirimbo ebyiri yashyize hanze mu minsi ishize.
Ku ikubitiro agisinyana na Muyoboke Alex, Buzindu Allioni yashyize hanze indirimbo ye wenyine yise 'Hahandi', nyuma y'igihe uyu muhanzikazi yaje gushyira hanze indi ndirimbo ahuriyemo na Bruce Melody bakaba barayise 'Tuza', indirimbo iri mu zigezweho cyane muri iyi minsi.
Igitaramo Allioni Buzindu agiye gukorera i Huye
Uyu muhanzikazi muri iyi minsi ari gukora ibitaramo byo kumvisha abakunzi ba muzika iyi ndirimbo, mu minsi ishize Buzindu Allioni iki gitaramo akaba yaragikoreye mu kabyiniro ka People Club mu mujyi wa Kigali. Nyuma y'iki gitaramo agiye gukurikizaho akarere ka Huye aho azataramira mu kabyiniro ka 144 ku wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 aho kwinjira kuri buri wese bizaba ari 1000frw.
REBA HANO IYI NDIRIMBO "TUZA" YA ALLIONI NA BRUCEMELODY
TANGA IGITECYEREZO