RFL
Kigali

Ali Kiba yavuze inkomoko y’ihangana n'umwiryane asangiye na Diamond ryakururutse imyaka itandatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2018 11:15
0


Umunyamuziki Ali Kiba yemeje ko amaraso ye n’aya Diamond atahuye mu myaka yose bamaze bamenyanye. Inkuru y’uru rwango rwabo ihera mu mwaka wa 2012 ubwo Ali Kiba yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Single Boy’ yahuriyemo na Lady Jaydee.



Yisanzuye, Ali Kiba yahamije ko urwango n’ihangane afitanye na Diamond bimaze imyaka itandatu, guhera muri 2012. Urwango rwabo rwisanze mu bitangazamakuru no ku mbuga mpuzabantu ndetse abafana b’aba bombi bagahora bashwana batazi neza intandaro y’uru rwango rwakomeje kuvugwa umunsi ku wundi, rugatizwa umurindi no kutumvikana kwakomeje kuranga aba bombi.

Yaba Diamond na Ali Kiba bakunze guca ku ruhande inyandiko n’ibibazo babazwaga y’uko bahanganye ndetse ko umwe adashobora gukorana indirimbo n’undi, yewe ngo ibyo gusuhuzanya ni ibanga rihishwa benshi. Ihangana ryabo ryanigaragaje ubwo mu gushyingura nyakwingendera Agnes Gerarld Masongange wari umunyamideli aba bombi basuhuzanyije bingizwe.

Ali Kiba lays bare genesis of his hatred for fellow star Diamond Platinumz

Ali Kiba yahamije ko amaraso ye n'aya Diamond atahuye

Ikinyamakuru Tuko.co.ke cyandikirwa muri Tanzania kivuga ko muri uyu muhango wo gushyingura uyu mukobwa aba bombi basuhuzanyije ku bwa burembe ariko ko bakomezaga guhuza amaso ariko ntibavugane. Mu kiganiro kihariye Ali Kiba yahaye Tanzania Kwanza TV, yahamije ko urwango n’umwiryange wagiye uvugwa hagati ye na mugenzi we Diamond watangiye mu mwaka wa 2012 kugeza n’ubu batariyunga.

Ku bwa Ali Kiba avuga ko mbere y’umwaka wa 2012 yari inshuti ikomeye ya Diamond basangira ndetse ko banateganyaga no gukorana indirimbo n’indi mishinga myinshi yari kubahuza nk’abanyamuziki. Ariko ngo Diamond yatangiye kugaragaza kutamwubaha. Yagize ati “Hari umunsi yatangiye kumfata uko ntari. Buri gihe mfasha abahanzi bo muri Tanzania kandi nta n'ubwo nigeze nirengagiza Diamond, aririmba neza. Abafana n’abandi batazi ukuri kw’ibi bintu bazakomeza kujya ku ruhande rwa Diamond.”

Diamond Platinumz heaps praise on nemesis Ali Kiba for finally saying I do

Ubwo Ali Kiba yarushingaga, Diamond yanditse avuga ko yabwiwe ko 'Ali Kiba yakoze ubukwe' asaba inshuti n'abavandimwe kumwifuriza ibihe byiza

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibi byose Diamond yaje kumwegera amusaba ko bakorana indirimbo yarimo atunganya yise ‘Single Boy’ yasohotse mu mwaka wa 2012. Ali Kiba yavuze ko yanze gushyira Diamond muri iyo ndirimbo ashingiye ku kuba yari yahisemo ko yayikorana na Lady Jaydee muri iyo minsi.

Ngo Diamond yifuzaga kujya mu mashushyo y’iyo ndirimbo Ali Kiba yarimo akora ahuriyemo na Lady Jaydee bise ‘Single Boy’. Ati “Ntabwo nari narigeze ntekereza gukorana indirimbo nawe (Diamond) ariko yampamagaye ubwo indirimbo yari imaze gusohoka (aravuga Single Boy). Ati:

Nari nakoranye indirimbo na Lady Jaydee. Yambwiye ko(Diamond) yifuza kujya muri iyo ndirimbo, anambwira ko yamaze gutegura uko amashusho azakorwa. Ariko namubwiye ko nahisemo gukoresha umuhungu umwe n’umukobwa umwe muri iyo ndirimbo kurusha uko yahurirwamo n’abahungu babiri. Nka nyuma y’icyumweru kimwe, numvise mu binyamakuru bivugwa y’uko nasibye amagambo Dimaond yari yaririmbye muri iyo ndirimbo ‘Single Boy’.

Image result for Get images of Alikiba and diamond

Ali Kiba yigeze kwandika agira ati "Ndabizi ko unyanga"

Ali Kiba yavuze ko yatunguwe no kumva bivugwa ko yasibye amajwi ya Diamond muri iyo ndirimbo. Ngo yabajije Diamond uwatanze ayo makuru mu itangazamakuru atari yo arabihakana. Hejuru yo kuba Ali Kiba adahakana ko afitanye amakimbirane na Diamond, yaneruye ko atari umufana wa Diamond. Ati:

Nishimiye aho umuziki ugeze. Ubu ahagarariye igihugu cyacu. Arakora cyane, rimwe na rimwe njya nishimira umuziki we mwiza. Ntabwo ndi umufana wa Diamond ariko ndongera mbivuge neza hari indirimbo zimwe afite numva yakoze neza.

Image result for Get images of Alikiba and diamond

Basuhuzanyije binginzwe

Related image

Image result for Get images of Alikiba and diamond

Ali Kiba yari yabanje kwanga gusuhuza Diamond, akomeza imihango y'ubukwe

Image result for Get images of Alikiba and diamond

REBA HANO 'SINGLE BOY' YATEJE UMWIRYANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND