RFL
Kigali

Ali Kiba yatumiye mu bukwe bwe Kikwete wayoboye Tanzania na Guverineri wa Mombasa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2018 15:44
0


Ali Kiba arateganya gukora ubukwe n’umukunzi we wo muri Kenya witwa Amina Rikesh.Yatumiye Bwana Joho na Kikwete. Azakora ubukwe bwa kisiramu bubiri buzabera muri Kenya na Tanzania.



Umuririmbyi Ali Kiba wubashywe mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba yamaze kwemeza ko agiye kurushinga n’umukunzi we barambanye mu rukundo ufite inkomoko muri Kenya witwa Amina Rikesh.Ni ubukwe buzarangwa n’imihango y’idini ya Islam bukazebera mu bihugu bibiri ari byo:Kenya na Tanzaniya

Mu batumiwe muri ubu bukwe bw’uyu muhanzi harimo abanyacyubahiro batandukanye nk’uko Tuco.co.ke yandikirwa muri Kenya ibitangaza, Ali Kiba ubwe akaba yaratumiye Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Bwana Hasan Ali Joho kuzitabira ubukwe bwe buzabera muri Kenya ku wa Kane tariki ya 19 Mata, 2018. Bivugwa ko Guverineri Joho yatumiwe biturutse ku kuba Nyina wa Amina umukunzi wa Ali Kiba ari inshuti y'akadasohoka ya Mukuru wa Guverineri witwa Abu Joho.

guverineri

Ali Kiba ari kumwe n'uwayoboye Tanzania,Bwana Jakya Kikwete [Uri hagati] 

Nyuma yaho Ali Kiba azahita asubira muri Tanzania akomeze imihango y’ubukwe n’umukunzi we izabera mu mujyi wa Dar es Salaam ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2018 aho biteganyijwe ko inshuti ye ya hafi Bwana Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzaniya azabwitabira.

Nta byinshi bivugwa kuri Amina [aba mu gace ka Kongowea mu mujyi wa Mombasa] ugiye kubana akaramata na Ali Kiba usanzwe ari umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ufite uruhumbirajana rw’abafana muri Tanzania no mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.Ali Kiba yakunze guhisha uyu mukunzi we gusa ikizwi n’ibinyamakuru byo muri Kenya n’uko uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli akaba ari narwo ruganda yihebeye.

Ali Kiba uheruka mu Rwanda mu gitaramo cya East Africa Party afatwa nk’umusore ufite impano idasanzwe muri Tanzania ndetse binavugwa ko ariwe muhanzi wenyine utera ubwoba Diamond Platnumz bahanganiye ikibuga cya muzika buri wese yifuza kwitwa umwami w’injyana ya Bongo Flava.

ali kiba

Tanasha wavuzwe mu rukundo na Ali Kiba Ifoto:Internet

Kuba Ali Kiba ari umusiramu afite uburenganzira bwo gushaka umugore urenze umwe abaye abyifuza.Yashimangiye ubuhangange mu ndirimbo nka  Sinderera, Usinisime, Mwana, Aje, Seduce Me ikunzwe muri iyi minsi n’izindi nyinshi zatumye azamubera ibendera rya Tanzania mu ruhando rwa muzika.

Muri Werurwe uyu mwaka Ikinyamakuru Bongo 5 cyari cyanditse ko uyu muhanzi ari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye.Impamvu yavugwaga ngo n’uko Nyina wa Ali Kiba yamubujije kujya gutura mu nzu ihenze iri mu gace ka Tabata atarashaka umufasha.

Ali Kiba agiye kurushinga akurikira umunya-Tanzania w’umuraperi A.Y uherutse kurongora umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy].Ali Kiba Agiye kurushinga na Amina nyuma y’uko uwo byavugwaga y’uko bazakorana ubukwe  ariwe Tanasha yamaganye ayo makuru. 

Tanasha Donna Barbieri Oketch bakunze kwita Zahara Zaire wavuzwe mu rukundo rw’ibanga na Ali Kiba [Abdul Kiba] ni umunya-Kenya yagaragaye mu mashusho y’ndirimbo y’uyu muhanzi yafatanyije na Christian Bela yiswe” Nagharamia”.

tanasha

Guverineri wa Mombasa ari kumwe na Ali Kiba n'inshuti ze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND