RFL
Kigali

Ali Kiba yasezeranye n’umukobwa bamaranye imyaka ibiri mu rukundo, ubukwe buzerekanwa kuri AZAM TV-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2018 10:38
0


Ruragiranwa mu muziki muri Afurika y’Uburasirazuba Ali Kiba yakoze ubukwe n’umukunzi we Amina Rikesh bamaranye imyaka ibiri mu rukundo, ibirori byabaye kuri uyu wa 19 Mata 2018.



Ali Kiba yarushinze n’umukobwa ufite inkomoko muri Kenya witwa Amina Rikesh.Ni ubukwe bwaranzwe n’imihango y’idini ya Islam bwabereye muri Kenya mu mujyi wa Mombasa. Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu musigiti Masjid Ummu-Kulthum mu gace ka kizingo.

Kuwa 16 Mata 2018 Ali Kiba yari yahamirije itangazamakuru ryo muri Kenya ko mu bukwe bwe yatumiye abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Bwana Joho Hassan; abatumiwe muri ubu bukwe akaba ari naho baza kwiyakirira mu rugo rw’uyu muyobozi.

Ali kiba n'umukunzi we

Ali Kiba n'umukunzi we basezeraniye mu idini ya Islam

Ni ubukwe bwahurije hamwe inshuti n’abavandimwe ndetse n’abandi batandukanye bagiye gushyigikira uyu muhanzi ufatwa nk’uhanganiye na Diamond mu kibuga kimwe cy’umuziki. Mu bitabiriye ubu bukwe harimo abakinnyi ba Filime barimo Esha Buheti, abahanzi batandukanye n’abayobozi batandukanye bitabiriye ubukwe bwa Ali Kiba n’umukunzi we yakunze guhisha rubanda. Mushiki wa Alikiba witwa Zabibu yashyigikiye musaza we mu buryo bwose.

Nyuma yo gusezeranira muri Kenya Ali Kiba n’umukunzi we barakomereza muri Tanzania aho imihango y’ubukwe izabera mu mujyi wa Dar es Salaam ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2018 aho biteganyijwe ko inshuti ye ya hafi Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzaniya azabwitabira.

kiba

Ali Kiba yageze aho yasezeraniye n'umukunzi we ari mu modoka nziza

Nta byinshi bivugwa kuri Amina [aba mu gace ka Kongowea mu mujyi wa Mombasa] ugiye kubana akaramata na Ali Kiba usanzwe ari umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ufite uruhumbirajana rw’abafana muri Tanzania no mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Ali Kiba yakunze guhisha uyu mukunzi we gusa ikizwi n’ibinyamakuru byo muri Kenya ni uko uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli akaba ari narwo ruganda yihebeye.

Kuwa 17 Mata 2018 ni bwo Ali Kiba n’umuryango we bagiye muri Kenya asanga umukunzi we ari naho basezeraniye. Bongo5 ivuga ko ku wa 26 Mata 2018 ari bwo ubukwe nyirizina buzaba bukabera ahitwa Diamond Jubilee hall.Hari amakuru avuga ko ubu bukwe buzatambuka kuri Azam TV aho bivugwa ko yatanze Miliyoni 100 z'amashilingi kugira ngo ubu bukwe buzambutswe kuri AZAM Tv.

REBA AMAFOTO:

amina

rikesh

rikesh amina

Yari ashyigikiwe mu ngeri zose

amina rikesh

Mbere y'ubukwe ab'inkwakuzi babanje kwifotoza

ali kiba umuhanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND