RFL
Kigali

Ali Kiba yahatirijwe kuririmba indirimbo y’umuhanzi ufashwa na Diamond mu bukwe bwa mushiki we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2018 13:01
1


Ali Kiba yabuze aho areba asabwe kuririmba indirimbo yakozwe na Harmonize ufashwa byihariye n’umuhanzi Diamond basanzwe badacana uwaka. Binavugwa ko Harmonize nawe atumvikana na Ali Kiba n’ubwo impande zombi zikunze kwihuza iki kibazo.



Diamond na Ali Kiba bagaragaje ko batumvikana byeruye bitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Agnes Masogange, aba bombi banze gusuhuzanya bitangaza benshi, itangazamakuru rityaza ikaramu ku mubano wabo wabaye agateranzamba kugeza n’ubu.

Mu bukwe bwa mushiki we, Ali Kiba yahatirijwe na benshi asabwa kurimba indirimbo yakozwe n’umunya-Tanzania Harmonize. Byarangiye abyemeye agamije gushimisha abitabiriye ubukwe bw’umuvandimwe we n’ubwo akibitse inzika.

Ali Kiba yemeye kuririmba indirimbo ya Harmonize mu bukwe bwa mushiki we

Ali Kiba wavuzweho igihe kinini kutumvikana na Diamond nta yandi mahitamo yari afite imbere y’abitabiriye ubukwe bwa mushiki we uretse kuririmba iyi ndirimbo mu muhango wo kwakira abitabiriye ubukwe.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Ali Kiba aririmba iyi ndirimbo ‘ Nimwange Radhi’ ya Harmonize yahuriyemo na Mrisho Mpoto yishimiye kuririmba iyi ndirimbo. Ubundi, byari biteganyijwe ko iyi ndirimbo iririmbwa na Mrisho Mpoto, afatanije n’abitabiriye ubukwe basabye Ali Kiba kumufasha kuririmba igitero cya Harmonize.

Tuko.co.ke yandikirwa muri Tanzania, ivuga ko Ali Kiba yemeye kuririmba iyi ndirimbo atirengagije ko afitanye amakimbirane na Diamond.  Ngo yabikoze kuko byari mu bukwe bwa mushiki we. Mu minsi ishize kandi byavuzwe ko Ali Kiba atigeze asuhuzanya na Harmonize ubwo bahuriraga mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Agnes Masogange.

AMAFOTO:

Mushiki wa Ali Kiba witwa Zabibu Kiba yarushinganye n’umukinnyi wa Baroka FC, Abdi Banda, kuya 01 Kanama 2018.

AMAFOTO: MILLARDYO.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IYAREMYE5 years ago
    ARIKIBATWESEMURAFURIKATURAMUKUNDAPE!!!





Inyarwanda BACKGROUND