RFL
Kigali

Ali Kiba uzaririmba muri East African Party yageze i Kigali –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/12/2017 20:48
0


Tariki ya 1 Mutarama 2018 mu Rwanda hitezwe igitaramo cya East African Party kizaba kiba ku nshuro ya cumi. Abahanzi bakomeye yaba mu karere ndetse no mu mu Rwanda barimo Ali Kiba ndetse na Sheebah Karungi ni bo bazaba bataramira abazitabira iki gitaramo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017 ni bwo Ali Kiba yageze mu Rwanda.



East African Party igiye kuba ku nshuro ya cumi yatumiwemo abahanzi banyuranye aribo; Ali Kiba umuhanzi ukunzwe cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba akaba umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Sheebah Karungi umugandekazi umaze kubaka izina mu mitima ya benshi mu bakunzi ba muzika kimwe n'abandi bahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda bazifatanya n'aba kugira ngo iki gitaramo kigende neza.

Mu banyarwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry'abaraperi bane bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya. Tubibutse ko Tuff Gangz igizwe na Jay Polly, Bull Dogg,Green P ndetse na Fireman. Usibye aba ariko hazitabira kandi Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravani.

East African Party ni igitaramo kimenyerewe kuba mu ntangiriro z’umwaka. Umwaka ushize cyari cyatumiwemo The Ben. Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba tariki 1 Mutarama 2018 kibere i Remera muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira ari ibihumbi bitanu (5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw). Muri iki gitaramo aba ari umwanya wo kwishima kubw'umwaka mushya abantu baba binjiyemo.

Ali kiba

EAST AFRICAN PARTYAli Kiba azanye na Dimpoz (umuri inyuma) gusa ntiyigeze ashaka kugaragara mu itangazamakuruEAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND