RFL
Kigali

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe bishyuriwe ukwezi kwa buki na Minisitiri w’Ubukerarugendo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2018 11:54
0


Minisitiri ushinzwe Ubukerarugendo mu gihugu cya Tanzania yemereye imbere y’imbaga y’abitabiriye ubukwe bwa Ali Kiba na Murumuna we ko azabishyurira amafaranga yose bazakoresha mu kwezi kwa buki bari kumwe n’abageni babo.



Kuya 01 Gicurasi 2018 ni bwo Hamis Kigwangalla Minisitiri ushizwe ubukerarugendo muri Tanzania yemeye ko azishyura amafaranga yose Ali Kiba na Murumuna we Abdu Kiba bazakoresha mu kwezi kwa buki ndetse ngo aho bazajya nibo bazahihitiramo.

Ali Kiba na murumuna we Abdu Kiba bakoreye ubukwe umunsi umwe kuwa 29 Mata 2018. Minisitiri Hamisa yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati : “Amahirwe n’imigisha kuri Ali na Abdu ndetse n’abagore banyu. Ndabinginze mbikuye ku mutima mwemere iyi mpano mbahaye y’ukwezi kwa buki. Nzishyura buri kimwe cyose muzakoresha mu ngendo ndetse n’ibindi muzakenera.”

Kuya 19 Mata, Ali Kiba yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Amina Rikesh mu musigiti Ummul Kulthum; nyuma y’umunsi umwe murumuna we nawe yahamije isezerano rye n’umukunzi we Ruwayda bari barambanye mu rukundo.

Kuwa 29 Mata 2018 aba bavandimwe bombi bateguye ubukwe ku munsi umwe, bwabereye mu mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Tanzania. Ubukwe bwa Ali Kiba na Abdu bwabereye mu cyumba kimwe cya Serena Hoteli, bwatashywe n’abayobozi benshi bakomeye basanzwe ari inshuti z’uyu muryango.

ali kiba

Ali Kiba yari yizihiwe mu bukwe bwe

Ikinyamakuru Tuco.co.ke cyandikirwa muri Kenya kivuga ko hari amakuru y’uko Amina warushinze na Ali Kiba afite akazi muri Leta aho ashinzwe ibijyanye n’imari.

Mu batashye ubukwe bwa Ali Kiba na murumuna we harimo: Salma Kikwete umugore w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Kikwete; Guverineri w’umujyi wa Mombasa Ali Joho. Hari kandi Minisitiri w’Ubuzima, iterambere rusange, uburinganire no kwita ku burenganzira bw’umwana Ummy washimye byimazeyo Ali Kiba n’umuvandimwe we Abdu Kiba.

abdu

Murumuna we n'umukunzi we

Madamu Salma Kikwete umugore wa Dr.Jakaya Mrisho Kikwete yashimye Ali Kiba n’umuvandimwe we Abdu Kiba, abagira inama yo kuba inyangamugayo mu ngo zabo cyane cyane ku bijyanye n’uburyo bazajya bakoresha itumanaho bavugana n’abafasha babo.

 REBA AMAFOTO:

KIBA  

kiba ali

ali kiba na abdu

 

tanzania

kenya na tanzania

ubukwe

dar es salaam

umujyi

kimana

 

abdu kiba

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND