RFL
Kigali

Alfa Jerry yaje i Kigali ari impunzi, kuririmba Kalaoke bimwishyurira kaminuza agiye kurangiza none yinjiye muri muzika nk'umuhanzi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/08/2018 13:06
0


Alfa Jerry ni umusore w'umurundi ariko ufite umubyeyi umwe wo muri RDC, mbere ya 2015 yabaga i Bujumbura aho yabanaga n'umuryango we, icyakora mu gihe i Burundi hari umutekano muke uyu muhanzi yaje guhungira mu Rwanda aho amaze imyaka itatu. akigera mu Rwanda yatangiye kuririmba Karaoke aza no kuba Dj mu rwego rwo gushakisha imireho.



Uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Kwizera Alfa gusa muri muzika agahitamo gukoresha Alfa Jerry uyu akaba yarinjiye mu Rwanda nk'impunzi yari ivuye i Burundi. icyakora bitewe nuko yari umuhanga mu muziki akigera i Kigali aho yageze muri Mata 2015 byamusabye kwihangana amezi atanu maze muri Nzeri 2015 atangira kuririmbana na Irakoze Hope muri Hotel des mille collines aho yakoraga Kalaoke.

Nyuma uyu muhanzi yongeye guhura na Phionah Mbabazi waririmbaga Kalaoke muri Marriott batangira gukorana ibyo yahagaritse muri 2017 nkuko abyivugira ngo kuko yabonaga bimubangamira mu kuba yakwiyandikira indirimbo nk'umuhanzi ku giti cye. aha akaba yarahise ajya kuba DJ mu kabyiniro ka Papyrus mu rweo rwo gukomeza gushakisha ubuzima nk'impunzi iri mu Rwanda uyu musore akaba yaravuye muri Papyrus muri  Gicurasi 2018, kuva icyo gihe kugeza magingo aya twandikaga iyi nkuru uyu musore yadutangarije ko nyuma yo guhagarika ibyo byose ubu yinjiye mu muziki nk'umuhanzi ku giti cye.

Alfa Jerry

Alfa Jerry mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Uyu musore yadutangarije ko usibye kuba amafaranga yakuraga mu bikorwa bya muzika yakoreraga mu mujyi wa Kigali yaramufashije kubaho ubuzima bwa buri munsi, yanamwishyuriye ishuri kuri ubu akaba agiye kurangiza muri ULK dore ko ari mu mwaka wa nyuma aho yize ibijyanye na Information technology (IT). Uyu musore uhamya ko usibye kuba umunyamuziki mwiza ari n'umuhanga mu gushushanya ku bantu ibizwi nka Tattoo ndetse no gukora ibishushanyo cyangwa peinture.

Mu buzima bushya bwa muzika yinjiyemo Alfa Jerry avuga ko indirimbo ya mbere akoze yitwa 'tako tako' ikaba yarasohokanye namashusho yayo. mu nzozi ze uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko umuziki atangiriye mu buhungiro wazatera imbere ukamamara no mu gihugu cye cy'amavuko kandi ko ibyo atazabisaba Imana gusa ahubwo nawe azashyiraho ake agakora cyane ku buryo Abarundi bazamenya ko mu Rwanda hari umurundi uri kuhakorera umuziki.

Uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko ashimira bikomeye u Rwanda, Ubuyobozi ndetse nabaturage uburyo bagiye bafasha impunzi z'abarundi zabahungiyeho ndetse akitangaho urugero rw'uwari impunzi ubu umaze kugira byinshi yigezaho kubera kuba yarakiriwe neza n'abanyarwanda.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA MBERE YA ALFA JEY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND