Alex Ssempijja wo mu itsinda rya batanu The Triplets rizwi cyane nka Ghetto Kids, yitabye Imana azize impanuka y’igare. Alex wari ufite imyaka 13 y’amavuko yabyinnye mu ndirimbo za Eddy Kenzo harimo na Sitya Loss.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015 nibwo Ssempijja yahitanywe n’impanuka y’igare yari atwaye ahetse mugenzi we Patricia Nabakooza w’imyaka 9. Bombi bahise bajyanwa kwa muganga, nyuma gato Alex Ssempijja yitaba Imana, Patricia we akaba agihumeka n’ubwo ameze nabi.
Alex Ssempijja yitabye Imana ashavuza benshi mu bakunza ba Muzika
Patricia Nabakooza nyuma y'impanuka aracyahumeka n'ubwo ari mu bitaro, Eddy Kenzo yari yamusuye
Nk’uko bitangazwa na Eddy Kenzo washavujwe cyane n’urupfu rw’umubyinnyi we, nyuma yo gukora iyo mpanuka, Alex Ssempijja yavunitse ijosi, ahita ajyanwa mu bitaro bya Nsambya nyuma yoherezwa mu bitaro bya Mulago, aza kuhava ajyanwa Rubaga ari naho yaguye.
Alex Ssempijja yitabye Imana ashavuza benshi mu bakunzi ba muzika
Bamwe mu bahanzi n’abandi b’ibyamamare muri Uganda batangaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Alex Ssempijja harimo; Eddy Kenzo, Rema Namakula, Douglas Lwanga,Professor Big Eye, Spice Diana, Dr Jose Chameleone n’abandi.
Dr Jose Chameleone abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yatangaje ko ashavujwe cyane n'urupfu rwa Alex Ssempijja wamamaye akiri umwana akaba agiye hakiri kare cyane. Yihanganishije umuryango we asize, Eddy Kenzo n'abafana be abasabira ku Mana ngo ibakomeze. Yasabiye kandi Patricia Nabakooza uri mu bitaro kugira ngo Imana imukorere igitangaza.
Dr Jose Chameleone yababajwe cyane n'urupfu rwa Alex Ssempijja
Alex Ssempijja kubera kubura amafaranga y’ishuri, ntiyabonye amahirwe yo gukomeza amashuri ye ahubwo yahise atangira kubyina mu ndirimbo z’abahanzi. Mu nzozi ze yifuzaga kuzaba Perezida wa Uganda nk’uko tubikesha Bigeye.
Eddy Kenzo hamwe na Gheto Kids
REBA HANO SITYA LOSS YA EDDY KENZO, IGARAGARAMO ALEX SSEMPIJJA
TANGA IGITECYEREZO