RFL
Kigali

Alex Ssempijja wabyinnye muri Sitya Loss ya Eddy Kenzo yitabye Imana ashavuza benshi mu byamamare

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2015 12:31
10


Alex Ssempijja wo mu itsinda rya batanu The Triplets rizwi cyane nka Ghetto Kids, yitabye Imana azize impanuka y’igare. Alex wari ufite imyaka 13 y’amavuko yabyinnye mu ndirimbo za Eddy Kenzo harimo na Sitya Loss.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015 nibwo Ssempijja yahitanywe n’impanuka y’igare yari atwaye ahetse mugenzi we Patricia Nabakooza w’imyaka 9. Bombi bahise bajyanwa kwa muganga, nyuma gato Alex Ssempijja yitaba Imana, Patricia we akaba agihumeka n’ubwo ameze nabi.

RIP: Alex Ssempijja on BBC recently

Alex Ssempijja yitabye Imana ashavuza benshi mu bakunza ba Muzika

Patricia Nabakooza

Patricia

Patricia Nabakooza nyuma y'impanuka aracyahumeka n'ubwo ari mu bitaro, Eddy Kenzo yari yamusuye

Nk’uko bitangazwa na Eddy Kenzo washavujwe cyane n’urupfu rw’umubyinnyi we, nyuma yo gukora iyo mpanuka, Alex Ssempijja yavunitse ijosi, ahita ajyanwa mu bitaro bya Nsambya nyuma yoherezwa mu bitaro bya Mulago, aza kuhava ajyanwa Rubaga ari naho yaguye.

Alex Ssempijja

Alex Ssempijja yitabye Imana ashavuza benshi mu bakunzi ba muzika

Bamwe mu bahanzi n’abandi b’ibyamamare muri Uganda batangaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Alex Ssempijja harimo; Eddy Kenzo, Rema Namakula, Douglas Lwanga,Professor Big Eye, Spice Diana, Dr Jose Chameleone n’abandi.

Dr Jose Chameleone abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yatangaje ko ashavujwe cyane n'urupfu rwa Alex Ssempijja wamamaye akiri umwana akaba agiye hakiri kare cyane. Yihanganishije umuryango we asize, Eddy Kenzo n'abafana be abasabira ku Mana ngo ibakomeze. Yasabiye kandi Patricia Nabakooza uri mu bitaro kugira ngo Imana imukorere igitangaza.

Alex Ssempijja

Dr Jose Chameleone yababajwe cyane n'urupfu rwa Alex Ssempijja

Alex Ssempijja kubera kubura amafaranga y’ishuri, ntiyabonye amahirwe yo gukomeza amashuri ye ahubwo yahise atangira kubyina mu ndirimbo z’abahanzi. Mu nzozi ze yifuzaga kuzaba Perezida wa Uganda nk’uko tubikesha Bigeye.

Eddy Kenzo hamwe na Gheto Kids

REBA HANO SITYA LOSS YA EDDY KENZO, IGARAGARAMO ALEX SSEMPIJJA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ced8 years ago
    yo dreams do not come true some times may his soul rest in peace
  • tuyishime nadine8 years ago
    RIP, umuryango ugire kwihangana kuko twese ni wacu
  • Robert spensor8 years ago
    Ni akababaro kabsa! gusa repose en paix we will m6 4 ever.
  • kalvin8 years ago
    RIP thats how human being act to us!! you were a good dancer but you needed to became prsdnt!? I said abave
  • 8 years ago
    Rip brother
  • katongo8 years ago
    Ohhhh,gosh!may almighty God R.I.P this young boys.
  • rurangwa chanty8 years ago
    yooo!mwihangne kd imana imwakire aruhukire mu mahoro@alexis
  • celestin8 years ago
    uyumuryango ukomeze kugira ukwihangana
  • liliane8 years ago
    Twamukundaga cyane ariko imana yemeye kumwisubiza mubayo imana imuhe iruhuko ridashima naruhukire mumahoro
  • 8 years ago
    Wow, I can't believe that he go bt I don,t knw he z die, am very sad. I miss so much Alex. God will help him.





Inyarwanda BACKGROUND