RFL
Kigali

Nyuma yo gusoza kaminuza, Alan Rukundo agarukanye indirimbo nshya 'Nahisemo' ishingiye ku nkuru mpamo-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/09/2018 13:21
0


Alan Rukundo wari umaze umwaka ashyize hanze indirimbo yise 'Sorry', kuri ubu yongeye kugaruka mu muziki agarukana indirimbo nshya yise 'Nahisemo' yakozwe na producer Bob. Alan ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere cya kaminuza.



Alan Rukundo yinjiye mu muziki 2017. Mbere yo gutangira kuririmba ku giti cye yakoraga ibitaramo bya Karaoke. Ni umusore w'umunyarwanda uragije amashuri muri kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Gikondo. Ubwo yavugaga ku rugendo rwe mu muziki, yavuze ko hari indirimbo yabanje gukora ntiyamenyekana, ariko ngo ntabwo byamuciye intege kuko yakomeje umuziki kugeza aho akoze 'Sorry' yakunzwe cyane. Yagize ati:

Ninjiye mu muziki muri 2017, nkorana na producer Bob tubanza gukora indirimbo imwe ntiyaduhira, ariko ntitwacitse intege. Nyuma twakoze iyitwa Sorry ikundwa mu buryo njye ntari mbyiteze. Nyuma sinahise mbona uko nkomerezaho kuko nari nkeneye gushyira imbaraga mu mashuri yanjye ariko ubu ubwo narangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mfite gukora umuziki ntuje kandi mu buryo buhoraho.

Alan Rukundo yabwiye Inyarwanda.com ko indirimbo ye nshya 'Nahiemo' ishingiye ku nkuru mpamo. Yagize ati: "Mvuze kuri iyi ndirimbo ni uko ishingiye ku nkuru mpamo, gusa no mu buzima busanzwe bibaho cyane ko umuntu akunda undi rubanda rugahora rumuca intege gusa iyo uzi agaciro k'umukunzi wawe uragasigasira."

UMVA HANO 'NAHISEMO' INDIRIMBO NSHYA YA ALAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND