RFL
Kigali

Alain Muku agiye kugaragaza babiri agiye gufasha kuzamura impano yabo mu gihe agishakisha abandi

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/10/2014 14:44
5


Umuhanzi Alain Muku, usanzwe ari n’umuvugizi w'ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika, aratangaza ko nyuma yo kwiyemeza gufasha urubyiruko rufite kandi rugaragaza inyota yo gukora umuziki ariko rukaba nta bushobozi, ubu babiri ba mbere batoranyijwe bamaze gutunganyirizwa indirimbo za mbere ndetse bakaba bagiye kumurikirwa abanyamakuru.



Uretse aba bana babiri bamaze gutoranywa kubera ubuhanga bagaragaje mu guhanga indirimbo, biteganyijwe ko iyi gahunda yo gushakisha abahanzi bazafashwa na Alain Muku binyuze muri studio ye ya ‘POUKI Production’, izakomeza ndetse ikazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu hashakishwa impano zo gufashwa gutera imbere nk’uko yabidutangarije.

Mu kiganiro na Alain Muku yadutangarije ko biteguye gutanga ibishoboka byose kugirango aba bana ba mbere bakorewe indirimbo bakurikiranywe babashe kuzamuka no gutera imbere.

Ati “  Ubu hari abana babiri ba mbere batsinze bari banditse indirimbo ebyiri. Ubu twamaze kubakorera indirimbo zararangiye, Kuwa Gatandatu tariki 01/11/2014 tuzahura n’abanyamakuru bakora ahanini mu bijyanye no kuzamura impano n’umuziki tubamurikire abo bana, tubumvishe indirimbo zabo za mbere, tunabasobanurire uko umushinga uzakomeza.”

alain Muku

Alain Muku

Alain Muku avuga ko kimwe mu byingenzi agenderaho, azanakomeza kugenderaho mu guhitamo abana azafasha ari ukuba biyumvamo injyana za Kinyarwanda cyane kurusha izindi kuko arizo asanga zishobora kubafasha kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga bikaba byanafasha iterambere rya muzika nyarwanda muri rusange.

Ati “ Bagomba kuba bibanda ku njyana za Kinyarwanda niyo bakora izindi ariko bakibanda ku mudiho wa Kinyarwanda kuko nibyo bizabafasha, ni byo byafashije abaCongoman gukora umuziki wabo w’umwimerere, nibyo byafashije ba Yousou Ndulu kwamamara, nibyo byafashije abanyafurika y’epfo ya Yvonne Chaka Chaka, rero ni nabyo bishobora gufasha abahanzi bacu kurusha izindi injyana.”

Alain Muku yadutangarije ko kuva ku itariki ya 09/11/2014 kugeza ku itariki ya 15/12/2014 aribwo bateganya kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu bashakisha izindi mpano zo gushyigikirwa aho bateganya gutoranya abahanzi 5 bagaragaza ubuhanga.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NZAYITURIKI SETH9 years ago
    MUZANSUBIZE
  • NZAYITURIKI SETH9 years ago
    MUZANSUBIZE
  • 9 years ago
    NONE SE IZO NDIRIMBO ZISABWA ZIGOMBAMBA KUBA ARI IZIMANA , IZISANZWE? MUNSOBANURIRE.
  • umulisa 9 years ago
    Tegereza Ngo Baragusobanurira Ubure Kujyana Indirimbo Yawe Niba Ubyiyu mvamo
  • ntivuguruzwa emmanuel9 years ago
    nibyiza kbs ariko nanjye nagirango ayomahirwe ntazanshike ubutaha ntago tuzi process bicamo mwatubariza murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND