RFL
Kigali

Akon yeruye ko aziyamamariza kuba Perezida wa Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2018 14:55
0


Umunyamuziki, Umushoramari wanegukanye ibihembo bikomeye mu muziki Akon, yatangaje ko yibona mu baziyamamariza kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika. Nta gihe nyir'izina yatangaje cyo gushyira kandidatire ye mu bahatanira kuyobora Amerika.



Uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko yatunguranye avuga ibi mu birori ngarukamwaka ‘One Young World Summit’ byabereye i Hague ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Ibi yavuze byatumye Umukinnyi wa filime Rosario Dawson n’abandi bari muri ibi birori bamukomera amashyi.  

Imbere y’abari muri ibi birori, Akon ati “Ndabizi birafatwa nk’aho ari ubusazi ariko reka mbabwire munshyigikire nzashyire kandidatire yanjye mu bazahatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika."

Evening Standard yanditse ko Akon yari umwe mu bagize akanama muri ibi birori bavuze ku ngingo yo guhangana n’ubukene ndetse n’izamuka ry’ubukungu. Yabwiye abo bari kumwe mu kanama barimo Luke Cage ati “…Nimutekereze kuri uriya munsi ubwo nzaba natowe. Nzatuma buri wese amenya ko urugendo rwatangiriye hano muri iyi nama ‘One Young World’. Ngaho nimureke dutangire urugendo rwo kunyamamaza.”

Aliaume Damala Badara Thiam wiyise Akon yavutse ku wa 16 Mata, 1973. Ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, utunganya indirimbo, yanakinnye muri filime ‘Senegalese descent’. Indirimbo yabaye idarapo rye n’iyo yasohoye muri 2004 yise ‘Locked up’ yasohotse kuri alubumu ye ya mbere, yatumbagije ubwamamare bwe.

Amaze gushinga inzu zitunganya muzika zigera kuri ebyiri harimo: Konvict Muzik ndetse na Kon Live Distribution. Alubumu ye ya kabiri yise ‘Konvicted’ yamuhesheje guhatanira ibihembo bya Grammy Awards mu byiciro bitatu: Best Contemporary R&B Album, Best Rap/Sung Collaboration binyuze mu ndirimbo “Smack That” ndetse na ‘I wanna Love You”

Uyu mugabo watangiye umuziki muri 2003, afite umushinga yise ‘Lighting Africa Foundation’ yashinze muri 2014. Yihaye intego yo gucanira ingo zigera kuri miliyoni 250 zibarizwa ku mugabane wa Afurika. Muri Kamena, 2018 yahawe ubutaka bwa hegitari 2000 na Perezida wa Senegale.

a man standing on a stage: pa-6794289.jpg

Akon yeruye ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika/ifoto:Internet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND