Aliaune Damala Bouga Time Bongo Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam wamenyakanye cyane nka Akon, ubu yamaze gusesekara mu mujyi wa Kigali aho yaje mu biganiro na Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Nk’uko twari twabibatangarije mu nkuru yacu ibanza, Akon aje mu Rwanda kuganira na Minisitiri Musoni James kuri gahunda ye yo ukwirakwiza muri Afurika ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba yise “Akon Lighting Africa” aho ahamya ko intego ye ari uko Afurika yaba isoko y’ibyiza ku isi aho kugira ngo bibe ikinyuranyo.
Akon na Francis hamwe n'abandi bayobozi muri RDB n'izindi nzego za Leta batangiye ibiganiro kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri
Iyi gahunda izagera mu bihugu 25 bya Afurika
Akon aje mu Rwanda avuye muri Kenya aho yagiranaga ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu ndetse na Perezida Obama, akaba ari ubwa kabiri ageze mu mujyi wa Kigali dore ko ahaheruka ubwo yerekezaga mu mujyi wa Goma Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO