RFL
Kigali

Akiwacu Colombe yongeye kugaragara yambaye imideri itavugwaho rumwe n'abanyarwanda –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/06/2017 20:01
40


Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2014, yagaragaye mu muhango wo kwerekana imideli y'imisatsi wabereye mu mujyi wa Paris wo mu Bufaransa, aho yongeye kwambarira imyambaro ishyira hanze igice kinini cy'umubiri we.



Ni mu gikorwa cyo kumurika imideli y'imisatsi cyari cyiswe ’Big Hair World’ cyabereye ahitwa Arc en Sein mu gace ka Boulogne-Billancourt ko mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris kuri uyu wa 17 Kamena 2017 aho cyitabiriwe n'abandi banyamideli batandukanye kandi bakomeye ku mugabane w’Uburayi.

Uyu mukobwa yari aherutse guteza impagarara ubwo yambaraga umwenda wo kogana mu marushanwa ya Miss Supranational 2016. Kugeza ubu bamwe baramushima bakamufata nk'ukomeje gutera imbere umunsi k'uwundi mu bijyanye no kumurika imideri mu gihe hari abandi bagitsimbaraye ku muco nyarwanda bavuga ko nk'umuntu wabaye nyampinga w'u Rwanda atarakwiye kwambara uko yiboneye.

Tubibutse ko Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015, nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2014 akaba kandi yaherukaga kwitabira irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016, abasha kuza mu bakobwa 25 ba mbere.

REBA AMAFOTO:

MISS COLOMBEMISS COLOMBEMISS COLOMBEMISS COLOMBEMISS COLOMBE

Miss Colombe Akiwacu Nyampinga w'u Rwanda 2014, ubwo yerekanaga iyi mideri y'imisatsi yiswe ’Big Hair World’ 

Ese wowe uri mu bashyigikiye intera uyu nyampinga agezeho mu bijyanye no kumurika imideri cyangwa ntubyishimiye? Kubera iki?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayranga 6 years ago
    Ko mbona se ari kwamamaza igitsina cye aho kwiyubaha no kubahisha abari na abategarugori ngo ni nza miss ni aho babuze
  • 6 years ago
    Ariko aka ni akazi kandi gatunze benshi kw'isi sinzi mpamvu harabibona nko guca inka amabere niba rero aho aba muri France azishyura icumbi,ishuri,transiport akoresheje passport nyarwanda aho ndumva yaba yatandukiriye ariko niba agomba kwishakamo igisubizo kandi akaba agifite ndumva induru abantu bayigabanya she is model and she have to accomplish the job she asked for
  • mutatwa6 years ago
    ariko ibyo byimico mukomeje kuzana nibiki nimukanguke mufungure amaso muze mujye kurwego nkurwabandi mubashe kugira icyo mugeraho naho nimugumya gushyira ibyo byimico ntaho muzagera njyewe ndabna ntakosa narimwe yakoze kuko kwerekana imideri nakazi kandi keza kanigishwa rero muve mumandazi mureke aban bato bakore akazi kandi niba yarabaye miss wa 2014 ubu turi muri 2017 bivuzeko atakiri miss rwanda so afte uburenganzira bwo gkora icyo ashaka nkushaka ejo heza.
  • ineza romeo6 years ago
    ark koko narumiwe,iyo mico yanyu mwirirwa murata niba iruta iyabandi sinzi kbs,ko hari benshi c bambara ubusa nta kazi bariho?kdi niba yarabaye miss ntago byakuraho ko agomba gukora akazi ashaka pe mu gihe atatandukiriye!komereza aho Colombe wacu.muzabure ubwenge ngo muri mu muco!
  • B2K6 years ago
    Ndagushyigikiy mwari wacu ahonibwota masimbi shaka amafaranga kk isii turimo nugukora cne naho abavuga ngowataye umuco sinzaho babihera kk nubundi umuco ugenda ukura kobativanye kuri baryangomb kd warumuco wacu bakatuzanira uwimahanga kobatavugako twawutaye ubakizina rata ubundi ukore cne wohereza murwakubyaye na Rihana yatumye tumenya Baribados kd abikoreshej impanoye nawe wasanga uduteretse aheza kubera kumuruka imideri courage bambe
  • Brad prinz 6 years ago
    Ibyumuco uraha nabyo bimaze kundambira ninde wababwiyeko umuco wawishyuramo transport, rent nibindi mureke umwana akore akazi yatse, uwumva atabikunze we ntazabyambare, ikintangaza nuko abasakuza ngumuco aribo banyamafuti kurusha abandi apuuuu
  • 6 years ago
    kazi ni kazi nta n muco yishe
  • jojo6 years ago
    ese ari mushiki wawe urumva yaba abateye ishema . ntahobitaniye no kwigurisha kbs . iyo umuntu ahagarariye igihugu akurikiza ibyo cyemera mugihe atabikurikije ' ntampamvu zokubita ba Miss Ministeri y'umuco izajye igenzera benabo inabafatire ibihano kuko niho byacika' abikora mwizina rya miss wigihugu akagitukisha ' siwe wenyine nabandi bashira hanze amaphoto y'urukozasozi ngo niba miss
  • Mukeshimana Alice 6 years ago
    Ntabwo bikwiye ko umukobwa wumunyarwanda kazi yambara kuriya dushingiye kumuco Wabanyarwanda muri rusange ikdi kuba yarabaye nyampinga wigihugu cyacu nabyo harikindi bivuze natere imbere nibyiza ark ajye yibuka ko hari umuco wigihugu cye kdi atagomba kwirengagiza.
  • lulute6 years ago
    disi ntabwo ateye neza burya
  • Rwarutabura6 years ago
    Courage Colombe! Ahubwo ugire ufotote byose ushyire kuri net twihere ijisho. Ubu rwose ntabintu mbona watweretse as ur fans!!!
  • Amina6 years ago
    Inzara nikomeze ibicire mumuco we yikomereze ayayore .uwabagezayo NGO urebe KO na mayodobe mutayikuraho ahubwo.big up mwana muto icyo ufite nicyo kizagukiza rekana nabigize ba mico kd barayitaye kera
  • ngabo6 years ago
    Ariko njye mbona uwo muco bavuga mu Rwanda utangaje nonese nawe umuco barebera mu miziki naba model urumva ari umuco nyabaki, njye umuco nemera N'ugukunda bagenzi bawe ugafasha abababaye abakugannye ukabunganira.. naho umuco barebera mu muziki n'imideli n'ikinyoma colombe ndamushyigikiye 100% shaka amafaranga nufasha abababaye ntago bazanga ubufasha ngo nuko ukola imideli njye Umuco nyarwanda w'imiziki n'imideli... uranukira
  • in77777776 years ago
    @Mutatwa, 1. Izina Miss ntirivaho; 2. Ukwiriye kumenya ko ari naryo bakoresha babona ako kazi 3. Umuco w'igihugu ni akarango kacyo, ntuvanwaho n'aho umuntu ari, ibyo utakorera iwanyu ntiwabikorera mu kindi ghugu, iyo ukwiriye kwitwa umwene gihugu wambariye n'ikamba! 4. Iyo witwa Miss ubisigasira [umuco] ubuzima bwawe bwose. 5. Abantu bose bagufiteho ijambo kuko uba ubahagarariye!
  • 6 years ago
    ko Mbona ababwambara bafahembwa se? nkanswe we uba ari mukazi ariko ko mwavuye muri analog mukajya muri digital izo analog zo mumutwe zo zivahe? njye Mbona ntacyo bitwaye niba ari umuco muzawubahirize musubire mwambare impu turore.
  • 6 years ago
    Nibyo rwose niba babona ko ariyo maramuko go a head Miss, ariko namwe ngo imico ubwo se ingo zisenyuka buri kanya atari mwe mwahaye ijambo rirenze abagore none bikaba byaracanze, mureke tube nk'abandi
  • elias6 years ago
    felicitation pe!!!! njye ntakosa mbibonamo kuko niba ari umunyamideli agomba kwambara bitewe nuko akazi akora kameze,
  • habimana Cedric6 years ago
    uyu mwana ameze neza kbsa.urabona ko yubahirije umuco wo gukuna.ariko kujya kwiyerekana hariya ndabona yatandukiriye umuco
  • Achille6 years ago
    Turagushyigikiye Sis! yibe nawe uri kubikora kugira utere imbere! ejo nuba icyamamare bazatangira ngo umumodel mpuzamahanga w'umunyarwanda! ageze aha! courage petite soeur!!!! bz!
  • MEGATRON6 years ago
    Ese abo biha kwinjira mubuzima bwabandi ngo imico bazi uko kera bambaraga ubundi bwo tugiye twambara nkuko mumuco wohambere bambaraga ninde wa byemera @Kayranga utabaye uri gushaka icyo gitsina ubundi wakibonye he? mind ur business ibyo biba ari gukabya ukunva ngo watanze igitekerezo uri gushinja nturi gutanga igitekerezo.





Inyarwanda BACKGROUND