Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2014, yagaragaye mu muhango wo kwerekana imideli y'imisatsi wabereye mu mujyi wa Paris wo mu Bufaransa, aho yongeye kwambarira imyambaro ishyira hanze igice kinini cy'umubiri we.
Ni mu gikorwa cyo kumurika imideli y'imisatsi cyari cyiswe ’Big Hair World’ cyabereye ahitwa Arc en Sein mu gace ka Boulogne-Billancourt ko mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris kuri uyu wa 17 Kamena 2017 aho cyitabiriwe n'abandi banyamideli batandukanye kandi bakomeye ku mugabane w’Uburayi.
Uyu mukobwa yari aherutse guteza impagarara ubwo yambaraga umwenda wo kogana mu marushanwa ya Miss Supranational 2016. Kugeza ubu bamwe baramushima bakamufata nk'ukomeje gutera imbere umunsi k'uwundi mu bijyanye no kumurika imideri mu gihe hari abandi bagitsimbaraye ku muco nyarwanda bavuga ko nk'umuntu wabaye nyampinga w'u Rwanda atarakwiye kwambara uko yiboneye.
Tubibutse ko Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015, nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2014 akaba kandi yaherukaga kwitabira irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016, abasha kuza mu bakobwa 25 ba mbere.
REBA AMAFOTO:
Miss Colombe Akiwacu Nyampinga w'u Rwanda 2014, ubwo yerekanaga iyi mideri y'imisatsi yiswe ’Big Hair World’
Ese wowe uri mu bashyigikiye intera uyu nyampinga agezeho mu bijyanye no kumurika imideri cyangwa ntubyishimiye? Kubera iki?
TANGA IGITECYEREZO