RFL
Kigali

Ubucuti bwa Akii na Paw Paw batakiboneka muri sinema ya Nigeria bukomeje kwibazwaho na benshi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/10/2018 12:47
0


Rimwe na rimwe abo mukorana bahinduka inshuti zawe z’akadasohoka kandi z’igihe kirekire cyane iyo mufite byinshi muhuje ibyiza n’ibibi. Ibi nibyo byabaye kuri Chinedu Ikedieze and Osita Iheme batakiboneka muri filimi zo muri Nigeria.



Abasaza ba Nollywood Chinedu na  Osita, bamenyekanye cyane ku mazina Aki na PawPaw, bakundishije benshi sinema ya Nigeria binyuze mu mpano zabo zihariye, ubu ni inshuti zikomeye bakaba ari abavandimwe.

Aki and Pawpaw

Aba bagaragaye muri filimi kenshi ari abavandimwe cyangwa inshuti za hafi, kuri ubu ntibakigaragara muri uru ruganda rwa sinema gusa bakumbuwe na benshi cyane abanyanigeria nk’uko Naija.ng yabitangaje.

Naija.ng yemeza ko aba bagabo bombi bahuje ubumuga bw’ubugufi bukabije ngo ni abavandimwe kurusha uko ari inshuti, kuri ubu ngo bigaragarira mu mikoranire y’ubucuruzi bakorana ndetse n’uburyo imiryango yabo ibana. Ibikomeje gutangaza benshi ngo ni uburyo aba bagaragarizanya urukundo rudasanzwe.

Kuri aba bombi yaba Chinedu na  Osita ni ba rwiyemezamirimo mu byiciro bitandukanye.

Naija.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND