RFL
Kigali

Akayabo kazishyurwa Katy Perry nk’umukemurampaka mukuru mu irushanwa rya American Idol kamenyekanye

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/05/2017 18:11
1


Icyamamare muri muzika Katy Perry ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we ibiro bya televiziyo ya ABC byatangaje ko azayobora akanama nkemurampaka k’irushanwa rikomeye ku isi rya American Idol rizaba uyu mwaka wa 2017.



Uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo nka Roar, I kiss a Girl, Unconditionally n’izindi nyinshi byamenyekanye ko ari we uzaba umukemurampaka mukuru mu irushanwa riba rigamije gushaka impano muri muzika ryitwa American Idol, aho azahembwa angana na miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika(ni ukuvuga asaga 20,875,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda).

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa TMZ, abategura iri rushanwa bongeyeho miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika muri uyu mwaka wa 2017 mu rwego rwo kwemeza uyu muhanzikazi Katy Perry dore ko ngo mu mwaka wa 2012 yari yateye utwatsi aka kazi ubwo bamuhaga miliyoni 20 z’amadolari gusa. Katy perry ni we wa mbere wishyuwe amafaranga menshi nk’umukemurampaka kuva iri rushanwa rya American Idol ryatangira muri iki gihugu cya Leta Zunze z’Amerika.

Image result for Singer Katy Perry

Umuhanzi w'cyamamare Katy Perry






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fiacre6 years ago
    abafite barongererwa, barakimaze, ngo ampeho natany c?





Inyarwanda BACKGROUND