RFL
Kigali

VIDEO: Akari ku mutima wa Charly na Nina bamaze ibyumweru 2 bacecetse nyuma yo gutandukana na Muyoboke

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2018 7:02
4


Charly na Nina ni abahanzikazi bamaze igihe mu muziki icyakora bamamaye cyane ubwo bafashwaga na Muyoboke Alex wabaye umujyanama wabo, aho bamaranye imyaka itanu bakaza gutandukana mu byumweru bibiri bishize bakamenyesha abanyarwanda n’itangazamakuru ko batandukanye na Muyoboke Alex.



Nyuma y’iri tandukana kenshi Muyoboke Alex yumvikanye mu binyamakuru bitandukanye avuga ko atunguwe n’icyemezo cy’aba bakobwa ariko nanone agahamya ko ntacyo abishyuza ndetse ko nabo ubwabo akeka ko ntacyo bamwishyuza. Charly na Nina buri wese wifuje kumenya icyo bavuga kuri iki kibazo ntibigeze bamuha amahirwe cyane ko telefone zabo zitacagamo ndetse binagoranye kubabona.

charly na NinaCharly na Nina ubu bari kwikorana umuziki

Inyarwanda.com twifuje kumenya icyo aba bakobwa bavuga ku kibazo cyabo na Muyoboke Alex. Byatumye tubasura mu rugo batwemerera kuganira byimbitse bahereye ku buryo bahuyemo na Muyoboke Alex kugeza ubwo batandukanye,  icyabatandukanyije ndetse na gahunda bafite imbere habo. Aba bakobwa babajijwe n’umunyamakuru niba nta mpungenge bafite z'uko muzika yabo yahurika nyuma yo gutandukana na Muyoboke Alex wari usanzwe abafasha mu bya muzika.

Charly na NinaIbaruwa aba bakobwa banditse ubwo batandukanaga na Muyoboke Alex

Aba bahanzikazi babajijwe impamvu yo gukora igisa no kwihisha bagakuraho telefone nyamara bari bakenewe muri iki kibazo, aba bakobwa basubije kandi kuri gahunda z'umuziki bafite mu minsi iri imbere ku mugabane w’Uburayi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHARLY NA NINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • derrick6 years ago
    muri abakobwa b'abanyabwenge mwanze guterana amagambo na Muyoboke kandi we akirirwa ahuragura ibigambo muri abanyabwenge rwose
  • Muky6 years ago
    Apuuuuu nimugoroba mwaraburije mwabakobwa mweeeee amajwi mabiiii mumeze nkabari kwitotomba kandi murikuririmba, hahah buriya twumiwe. Ntimuzi nokuririmba live nukubumva mwiyemeye gusa. Umukobwa wababanjirije akaririmba live niwe muhanzi mwe muri fake.
  • gaga6 years ago
    @Muky wa kagabo we ko ufite isbyari aho unasebeye Charly na nina ntibanakoze live bakoze semi_live none umva ukuntu ubasebya badushimishije rwose bari bafite energy bambaye neza mbese byose byari perfect
  • KAVUTSE6 years ago
    Ntaco muvuze mwabakecuru mwe muyoboke yarabafatiye runini murihenura niba ntaco mupfa kubera iki watandukanye muri ibisambo ahubwo mwaraye muraburije bravani yaririmbye live mwehoho mumeze nkindaya





Inyarwanda BACKGROUND