Charly na Nina ni abahanzikazi bamaze igihe mu muziki icyakora bamamaye cyane ubwo bafashwaga na Muyoboke Alex wabaye umujyanama wabo, aho bamaranye imyaka itanu bakaza gutandukana mu byumweru bibiri bishize bakamenyesha abanyarwanda n’itangazamakuru ko batandukanye na Muyoboke Alex.
Nyuma y’iri tandukana kenshi Muyoboke Alex yumvikanye mu binyamakuru bitandukanye avuga ko atunguwe n’icyemezo cy’aba bakobwa ariko nanone agahamya ko ntacyo abishyuza ndetse ko nabo ubwabo akeka ko ntacyo bamwishyuza. Charly na Nina buri wese wifuje kumenya icyo bavuga kuri iki kibazo ntibigeze bamuha amahirwe cyane ko telefone zabo zitacagamo ndetse binagoranye kubabona.
Charly na Nina ubu bari kwikorana umuziki
Inyarwanda.com twifuje kumenya icyo aba bakobwa bavuga ku kibazo cyabo na Muyoboke Alex. Byatumye tubasura mu rugo batwemerera kuganira byimbitse bahereye ku buryo bahuyemo na Muyoboke Alex kugeza ubwo batandukanye, icyabatandukanyije ndetse na gahunda bafite imbere habo. Aba bakobwa babajijwe n’umunyamakuru niba nta mpungenge bafite z'uko muzika yabo yahurika nyuma yo gutandukana na Muyoboke Alex wari usanzwe abafasha mu bya muzika.
Ibaruwa aba bakobwa banditse ubwo batandukanaga na Muyoboke Alex
Aba bahanzikazi babajijwe impamvu yo gukora igisa no kwihisha bagakuraho telefone nyamara bari bakenewe muri iki kibazo, aba bakobwa basubije kandi kuri gahunda z'umuziki bafite mu minsi iri imbere ku mugabane w’Uburayi.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHARLY NA NINA
TANGA IGITECYEREZO