RFL
Kigali

Airtel na Mützig bagiye guhuriza i Kigali Bebe Cool na Ringo waririmbye 'Sondela'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/06/2018 9:02
1


Muri iyi minsi kompanyi Airtel na Mützig zisa nizimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’imyidagaduro aho izi kompanyi zamaze gufata igitaramo cya Jazz Junction zitera inkunga ndetse kikaba kimwe mu byitabirwa mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu izi kompanyi zigiye guhuriza i Kigali Bebe Cool na Ringo waririmbye ‘Sondela’.



Igitaramo cya Kigali Jazz Junction ubundi kiba buri mpera z’ukwezi aho buri wa gatanu wa nyuma ari bwo kiba ku nkunga ya Airtel Rwanda iherutse kugura Tigo Rwanda ndetse na Mützig. Kuri ubu hagiye kwizihizwa imyaka itatu ibi bitaramo bimaze biba ndetse n'abaterankunga bishimira intambwe igitaramo bashoramo amafaranga kimaze gutera.

bebe cool

Bebe Cool na Ringo bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Iki gitaramo cyo guherekeza ukwezi kwa Kamena byitezwe kizaba tariki 29 Kamena 2018 kikabera muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 10,000Frw, 20,000Frw na 160,000Frw ku meza ari mu myanya y’icyubahiro. Kuri ubu amatike yatangiye kugurishwa ahanyuranye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka yose ya Airtel-Tigo. Tubibutse ko uretse aba bahanzi mpuzamahanga bazaba bari i Kigali hazaba hari n’abahanzi ba hano imbere mu gihugu icyakora magingo aya bataratangazwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpereza5 years ago
    Sondela ni iki, irihe?





Inyarwanda BACKGROUND