RFL
Kigali

MU MAFOTO: Airtel Muzika isize inkuru itazibagirana vuba i Huye mu gitaramo cyarimo Meddy na Riderman

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/10/2017 7:15
0


Airtel yatangije ibitaramo bizenguruka bigamije kwishimana n’abafatabuguzi bayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange, kuri uyu wa 6 tariki 07/10/2017 i Huye Airtel ikaba isize ihubatse amateka mu gitaramo cyarimo abahanzi Meddy na Riderman.



Ku wa gatandatu washize nibwo ibi bitaramo byatangiriye i Nyamasheke ari bwo bwa mbere muri aka gace hari hageze igitaramo cy’abahanzi bakomeye, gusa i Huye ho umuntu ntiyavuga ko batamenyereye ibitaramo kuko ari ibitaramo bicye cyane bizenguruka bisiga aka gace, ikindi umuntu atakwirengagiza ni uko aka gace kareze benshi mu bahanzi nyarwanda ndetse mu myaka yatambutse byinshi mu bitaramo bikomeye byaberaga i Huye. Airtel rero ntiyatengushye abatuye muri aka gace kuko wabonaga bishimye cyane ndetse ibyabereye muri iki gitaramo bizasigara mu mitwe ya benshi mu bacyitabiriye.

i Huye bari bitabiriye Airtel Muzika ari benshi

Byatangiye mu masaha y’igicamunsi, umuziki wari mwinshi ari nako abanyehuye bakomeza kuza ku bwinshi muri iki gitaramo, basobanurirwa na MC Brian byinshi kuri poromosiyo ya Tunga ndetse na Wiceceka, niko DJ Phil Peter yamuvangiraga imiziki. Benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo bari abafatabuguzi ba Airtel n’abashaka kujya ku murongo wa Airtel nk’abakiliya bashya. Bidatinze, umuhanzi Khalfan yagiye ku rubyiniro abafana baramwishimira, akurikirwa na Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko wishimiwe mu buryo bukomeye nawe abwira abari aho ibyerekeye poromosiyo za Airtel ari nako avangamo urwenya benshi bamuziho.

Khalfan imbere y'abafana

Niyitegeka Gratien aka Sebu imbere y'abitabiriye Airtel Muzika

MC Buryohe

Sebeya Band yahise iza ku rubyiniro, umuhanzi umwe mu bayigize Umutesi Neema Rehema asusurutsa abatuye I Huye ndetse anababwira ko nawe akomoka I Tumba.

Neema Rehema


Bidatinze, MC Buryohe wari uyoboye ibi birori yakiriye Riderman ku rubyiniro, abafana baramwishimira cyane atangira kubaririmbira nyinshi mu ndirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye. Riderman ni umwe mu bahanzi bafite abafana benshi kandi bishimira gutaramana nawe. Zimwe mu ndirimbo yaririmbye ni Asamaleikum ari nayo yahereyeho, Abanyabirori, Nkwite nde, GOOMS, Umwana w’umuhanda n’izindi nyinshi.

Riderman i Huye

Abafana bishimiye Riderman

Riderman ku rubyiniro n'umusore umufasha

Ku kazi nta mikino Riderman aba afite, ni ugushimisha abamuhanze amaso

Abantu i Huye bari benshi baje kwifatanya na Airtel

Riderman ahemba abari bamaze gutsinda umukoro yari yatanze

Meddy yarijije bamwe nawe abandi baramuriza

Nyuma ya Riderman, ku rubyiniro hakurikiyeho Meddy wari ukumbuwe cyane, bamwe bagwa igihumure bashaka kumukoraho, abandi amarira ababana yose ubutabazi bw’ibanze burahagoboka. Nawe yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe ubu ndetse n’izakunzwe cyera atarava mu Rwanda harimo Inkoramutima, iyi niyo yahereyeho, Ese Urambona, Igipimo, Ntawamusimbura n’izindi. Kimwe nka Nyamasheke, abafana ba Meddy bamusabye cyane indirimbo ye nshya Slowly ubugira kenshi. Ibintu byaje gufata indi ntera ubwo abanyeshuri b’abakobwa bo mu ishuri rya ENDP Karubanda bavugirizaga induru nyinshi mu kigo cyabo barebera Meddy hakurya y’urukuta kuko batari bahawe uruhushya rwo kuza kumureba kandi aho igitaramo cyabereye neza neza hahana imbibe n’ishuri. Bahisemo kumwandikira ibaruwa barayimwoherereza, iyi baruwa Meddy yasutse amarira ubwo yayisomaga ari mu modoka avuye ku rubyiniro.

Meddy agitunguka imbere y'abafana i Huye

Igitaramo cyasojwe n'indirimbo "Wiceceka" Meddy na Riderman bahuriyemo na The Ben na King James, aba bahanzi bamaze kuyiririmba bavuye ku rubyiniro benshi babyigana bashaka gusuhuza abahanzi bafana, by'umwihariko abakobwa benshi bashaka kuza aho Meddy ari, bifuza kumusuhuza cyangwa byibura kumukoraho. Nta washidikanya ko Airtel yahaye impano idasanzwe abafana ba Riderman n’aba Meddy ukurikije isura icyeye abari baje muri iki gitaramo bagaragazaga nyuma yacyo. Riderman yatangaje ko yishimiye cyane guhura n’abafana be ba Huye ndetse agashimira cyane Airtel iba yateguye igitaramo nk’iki. Meddy we ngo ibirori bihora bimubera bishya ntajya abimenyera bitewe n’uburyo abafana bahorana ikintu gishya bamutunguza kandi akabyishimira cyane.

Meddy abyinana n'umwana muto

Ab'inkwakuzi batahanye amafoto

Imvura yashatse kubivanga ariko hahita hagaragara umukororombya mu kirere ibirori birakomeza

Kubona Meddy byabarenze

Babyigana bashaka gusuhuza Meddy

Aka kana kishimiye kuririmbana na Meddy

Uyu yari yaguye igihumure Meddy atabara bwangu!

Yamuguyemo biratinda

Kubaka izina si umukino, Meddy yagaragarijwe urukundo rukomeye

Abanyeshuri bo muri ENDP Karubanda hazwi nko mu ihene barebeye Meddy inyuma y'urupangu rw'ishuri ryabo

N'ubwo batemerewe kuza kureba Meddy bamwegereye, bari bishimiye cyane bamwoherereza n'urwandiko

Munganyinka Liliane ni umukozi muri Airtel, nawe yishimiye cyane uburyo abantu benshi bitabiriye iki gitaramo anavuga ko iki gikorwa Airtel yashyizeho ngo ifatanye n’abanyarwanda mu kwishima bakoresheje abahanzi nyarwanda ndetse banabasobanurire ibikorwa bitandukanye bya Airtel bakamenya uko ikora kugira ngo bahitemo kugana uyu murongo. Kuri ubu Airtel iri kuvuga cyane kuri poromosiyo ya Tunga ndetse na Wiceceka.

Muri Airtel Tunga ushobora gutsindira moto cyangwa imodoka, kugeza ubu amanyamahirwe 3 bamaze gutsindira moto muri Airtel, ikurikiyeho ishobora kuba iyawe, ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 ku giceri cy’ijana gusa ukaba watsindira kimwe muri ibyo bihembo uko urushaho kwiyongerera amanota. Iri rushanwa ririmo ibibazo byo gusubiza aho ubazwa wasubiza igisubizo cy’ukuri ugahabwa amanota 100, watanga igisubizo kitari cyo ugahabwa amanota 50 y’uko wagerageje, buri muntu wese kandi witabiriye irushanwa rya Airtel Tunga ahabwa amafaranga y’inyongera 11 akoreshwa mu kohererezanya ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel. Nimero yonyine Airtel ikoresha ihamagara abatsinze ni 0731000000.

Andi mafoto y'iki gitaramo: kanda hano.

MEDDY YAHAWE URWANDIKO N'ABANYESHURI, REBA VIDEO

REBA UKO MEDDY YAKIRIWE N'ICYO AVUGA KU BAGWA IGIHUMURE

REBA UDUKORYO TWA SEBURIKOKO NA MC BURYOHE

IREBERE UKO SEBURIKOKO YAKIRIWE N'IMBAGA

RIDERMAN YERETSWE URUKUNDO MU BURYO BUKOMEYE, REBA VIDEO

REBA HANO MEDDY NA RIDERMAN BARIRIMBANA WICECEKA


Amafoto + Video: Ashimwe Shane Constantin/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND