Aime Montana ni umuhanzi mushya uri kuzamuka mu njyana nyafurika, kuri ubu akaba yishimira ko amashusho y’indirimbo ‘Wicika intege’ yakoranye na Social Mula yageze hanze.
Iyi ndirimbo uyu musore akaba ayifata nk’intangiriro yo kwesa imihigo mu buhanzi bwe akigaragaza mu ruhando rwa muzika mu gihe abanyarwanda baramuka bayikunze.
Aimee Montana
Butera Aimee wahisemo kwinjira mu muziki ku izina rya Aime Montana yatangiye kwitabira umuziki mu mwaka wa 2010 aho yakundaga cyane gucuranga guitar ari nacyo gicurangisho afata nk’umwihariko we nk’uko yabidutangarije.
Reba amashusho y'indirimbo 'Wicika intege'
Aganira n’inyarwanda.com, ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo Aime Montana yagize ati “ Icyerekezo mfite ni ukuzamura injyana ya afro-fusion kandi nifuza kuzarenga imipaka mbivanye mu nganzo mfite. Iyi ndirimbo nakoze yitwa Wicika intege ni inkuru mpamo nkaba nizera ko abanyarwanda nibashima ibyo ndigukora nzagera kure hashimishije.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO