RFL
Kigali

Aho kujya muri Onapo, abakobwa bakoreshe agakingirizo ko ni mberabyombi- Ama-G

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:12/10/2015 10:57
2


Nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ‘Onapo’ iba yikoma abakobwa baboneza urubyaro batarashaka abagabo, Ama G The Black arasaba abakobwa kwitabira gukoresha agakingirizo kuko ngo asanga ko ari imberabyombi kandi kakaba kagababya imbaga abakobwa bakomeje koreka.



Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black ni umwe mu bahanzi baririmba injyana ya Hip Hop ariko igaruka ku buzima busanzwe bwa buri munsi. Nyuma y’iyo yise ’Uruhinja’, ‘Nyabarongo’, ‘Twarayarangije’ n’izindi zinyuranye, kuri ubu indirimbo nshya ya Ama G yayise ’Onapo’. Muri iyi ndirimbo aba yikoma abakobwa baboneza urubyaro nyamara batarashaka abagabo, icyo we yise gahunda igezweho mu bakobwa b’iki gihe .

REBA HANO AMASHUSHO YA'TWARAYARANGIJE' YA AMA G

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, Ama G yagarutse kuri iyi ndirimbo, inkomoko yayo, ubutumwa yashakaga kugeza ku banyarwanda ndetse n’inama agira abakobwa muri rusange.

Yayikomoye ku kiganiro cyacaga kuri radio

Ama G ahamya ko ibitekerezo by’indirimbo akora bituruka ahantu hatandukanye. Ajya gukora ‘Onapo’ ngo yayikomoye ku kiganiro cyacaga kuri Radio  haganirwa ku ngingo yo kuboneza urubyaro. Ati "  Nari ndi kumva ikiganiro cyacaga kuri Radio, numva bari kuvuga kukuboneza urubyaro ku bakobwa batarashaka. Nagiteze amatwi, ntungurwa n’umukobwa watanze igitekerezo cy’uko aho kugira ngo umuntu amutere inda, yakwandura SIDA. Kuri bo ngo SIDA bayifata nk'indwara y'ibicurane. Numvise ari ibintu biteye ubwoba. Mpitamo gushakisha amakuru kuri iki kintu, ntungurwa no gusanga ari gahunda yeze mu bakobwa bubu cyane cyane ab’i Kigali. "

Ama G The Black utavuga rumwe n'abakobwa baboneza urubyaro batarashaka abagabo

Asanga abakobwa bajya muri Onapo bazoreka u Rwanda

Nyuma yo kumva ari ikibazo gihangayikishije ariko abantu batari guha agaciro, Ama G ngo yahisemo kunyuza ubutumwa bwe mu ndirimbo ngo agire bamwe akebura. Kubwe ngo asanga abakobwa batarashaka badakwiriye kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ati "  Kuboneza urubyaro ni iby’ababyeyi bubatse ingo. Naho abakobwa bayijyamo baba bagamije gukuza ubusambanyi. Ubusanzwe umubyeyi ajya muri  gahunda yo kuboneza urubyaro kuko hari abana afite runaka, ariko se umukobwa utaranashaka we aba aringaniza iki ? "

Yongeyeho ati "  Utwaye inda biragaragara, ariko utwaye SIDA ntibigaragarira amaso. Ubwo wowe urumva icyo baba bagamije ari ukwirinda gutwara inda zitateganyijwe cyangwa ni ugushaka kujya mu busambanyi ntacyo bikanga ? None se iherezo urabona batazoreka u Rwanda barukwirakwizamo izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane SIDA ? "

Yikomye abaganga bakora iki gikorwa

Nkuko anabigarukaho mu ndirimbo, Ama G yikomye bikomeye abaganga bemerera abakobwa kuboneza urubyaro nyamara batarashaka. Ati "  N’abaganga babafasha kuboneza urubyaro kandi babizi neza ko batarashaka ndabagaya kuko abenshi ntibatinyuka kugira inama abana babo gukoresha ubu buryo. Nubwo abakobwa babikora bakoresha amayeri menshi ariko hari abaganga babibakorera babizi neza ko batarashaka. "

Inama agira abakobwa muri rusange

Uretse kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Ama G avuga ko hari n’indi ngaruka abakobwa baboneza urubyaro bahura nazo. Ati " Nubwo baba bashaka kutagaragaza ubusambanyi bwabo ariko numvise ko ngo umukobwa uba ayimazemo igihe, byamuviramo kuba ingumba n'izindi zinyuranye. "

Ubundi gusambana ni icyaha ariko uwicitse ntakwiriye kujya kuboneza urubyaro ahubwo akwiriye gukoresha agakingirizo. Niba bakunda ubuzima bwabo koko, bakwiriye gukoresha agakingirizo kuko ko mbona ari imberabyombi. Karinda gutwara inda batinya ndetse kakanarinda icyago cya SIDA. "

Ministeri y’Ubuzima yo ivuga iki ku bakobwa baboneza urubyaro batarashaka?

Imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima muri 2014, igaragaza ko kuboneza urubyaro bikorwa ku bakobwa n’abagore  bashatse bamaze kugera mu gihe twakwita cy’uburumbuke(Reproductive).

Imibare yo kuboneza urubyaro  haba ku bakobwa cyangwa abagore bashatse yagiye izamuka kuva muri 2009. Mu mpera za 2013, abagore bose hamwe babonezaga urubyaro bari 1,147,009  bangana na 42%. Iyi mibare ni iyakuwe mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro binyuranye. Muri iyi mibare ntihabariwemo abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro babikorewe n’amavuriro yigenga cyangwa se za farumasi.

imibare yo kuboneza urubyaro 2013

Imibare igaragaza uko kuboneza urubyaro mu Rwanda byari bihagaze mu mpera za 2013. Igice kibanza kigaragaza abagore n'abakobwa babonezaga urubyaro muri rusange naho igice gikurikiyeho kikagaragaza imibare y'abagore bashatse babonezaga urubyaro. Ifoto yakuwe kuri moh.gov.rw(Urubugwa rwa Minisiteri y'ubuzima)

Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubuzima ibivugaho, inyarwanda.com yaganiriye n’umuvugizi wayo, Nathan Mugume.  Nathan ahamya ko umukobwa wese wabasha gutwara inda kandi watangiye gukora imibonano mpuzabitsina yakwiriye gutekereza uko yaboneza urubyaro.Ati “ Ashobora kuba ari umukobwa ari sexually active, icyo gihe  urumva ko ashobora no gusama. Singombwa ko umuntu agomba gutegereza gushaka ngo aboneze urubyaro, ashobora no kuba ari n’umukobwa kandi abana n’umugabo.  Iyo ari umukobwa muto utarageza imyaka yo  gushaka , we icyo dukora, turamwigisha kugira ngo nageza igihe azamenya icyo gukora . Iyo ari umukobwa ukiri muto tuvuge ufite nk’imyaka 18 cyangwa 19 ukeneye kuboneza urubyaro, dushobora kumugira inama yo gukoresha agakingirizo kugira ngo yirinde gutwita, yiridinde wenda no kwandura  izindi ndwara.

Nathan Mugume akomeza avuga ko umukobwa wese ushaka kuboneza urubyaro agana ababishinzwe ku bigo nderabuzima bakaba bamugira inama y’uburyo yakoresha kuko bo baba babisobanukiwe kurushaho. Ati “ Umukobwa watangiye gukora imibonano mpuzabitsina yakwegera ababishinzwe bakamugira inama ariko icyo dushyira imbere ni ukwirinda bakifata.”

Nkuko Ama G yakomeje abitangaza, ngo amashusho y’indirimbo azagera hanze nyuma y’ibyumweru 2.

Kanda hano wumve indirimbo 'Onapo ya Ama G The Black 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalimu8 years ago
    uno mwana aririmba ibinu byigisha njyewe mbona yujuje ubuhanzi %
  • mimi8 years ago
    hahahaha ama g uraturasa bizatuma abakobwa tukwanga twese ujye wumva nabagabo gusa!!!





Inyarwanda BACKGROUND