RFL
Kigali

Aho 2 Pac yanditse amagambo y’indirimbo ‘Dear mama’ haragurishwa akayabo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/03/2017 8:10
0


Nyuma yo guteza cyamunara imodoka yarasiwemo muri Nzeri 1996 agahita anahasiga ubuzima, bimwe mu byari ibikoresho ndetse n’ibindi byaranze ubuzima bw’umuraperi 2 Pac bikomeje gushyirwa ku isoko, aho ubu ikigezweho ari impapuro yanditseho amagambo y’indirimbo ye ‘Dear mama’ yandikishije intoki (maniscrit).



‘Dear mama’ ni imwe mu ndirimbo za 2 Pac zakunzwe ku kigero cyo hejuru(hit), akaba yarayanditse mu mwaka w’1995.

Nkuko Trace dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo amagambo agize iyi ndirimbo yari ari ku mpapuro eshatu(paji), aho buri rupapuro ruhagaze agaciro k’amadorari ibihumbi 25(ni ukuvuga asaga miliyoni 20 tugenekereje mu mafaranga y’u Rwanda).

Muri izi mpapuro hagaragaramo amabaruwa y’urukundo uyu muraperi yaturaga nyina Afeni Shakur watabarutse mu 2016, amwe mu magambo yari agize iyi ndirimbo akaba yarimo ayo yagendaga agaragaza mu mabara.

Reba hano amashusho y'iyi ndirimbo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND