RFL
Kigali

Ahazaza ha Young Grace na Incredible record ntiharasobanuka ndetse ashobora gusezererwa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/07/2015 7:47
7


Nyuma yaho ubuyobozi bwa Incredible record buyobowe na producer Bagenzi Bernard butangaje ko bwababajwe no kuba Young Grace yaragiye akaburirwa irengero atabavugishije, kuri ubu nyuma y’uko uyu muraperikazi yongeye kwigaragaza ngo ntabwo impande zombi ziricara ngo ziganire zirebe niba zakongera guhuza umugambi.



Mu minsi ishize ubwo twabazaga Bagenzi Bernard ahazaza habo na Young Grace mu gihe yari akomeje kuburirwa irengero. Mumagambo ye yari yagize ati " Ikihutirwa kuri Young Grace mbere na mbere ni ukumenya aho aherereye mbere y’ibindi byose kuko ntabwo tuzi aho ari ni uko ameze! Naboneka ubwo ikibazo cye cyizakemuka, ariko ntitwaheranwa nawe, akazi uko byagenda kose kagomba gukomeza muri Incredible”

Young Grace

Young Grace wagiye adasezeye Incredible mu gihe ataramenya ahazaza he muri iyi nzu yamufashaga mu muziki we ngo ubu ahuguye mu kwandika igitabo gisozo amashuri ye y'akaminuza

Kuba kugeza magingo aya izi mpande zombi zaba zitarahuza umugambi, byigaragaje  mu birori biheruka bya Iwacu night byo guhemba amashusho y’indirimbo meza, aho abagize Incredible record bose bazanye gusa uyu muraperikazi wiyita Lady Boss we aza ukwe, mu gihe mu minsi yashize babaga bari kumwe iyo babaga batumiwe mu birori bimwe nkuko ibi bisanzwe bikunda kugenda mu bahanzi bose bahuriye muri label imwe, iyo batumiwe mu birori bazira rimwe bagaserukana nk'abantu koko bahuje umugambi.

Incredible

Incredible

Incredible record yose mu birori bya Iwacu night haburagamo Young Grace gusa na Ciney utakigaragara cyane muri muzika kubera izindi nshingano utaranahageze

Young Grace

Young Grace yizanye muri ibi birori

Ibi byatumye twifuza kumenya uko impande zombi zibanye muri iyi minsi. Ku ruhande rwa Young Grace uvuga ko muri iyi minsi ahugiye mu masomo kurusha ibindi byose, iyo umubajije kuri iki kibazo avuga ko bataricara ngo baganire nyuma yaho agarukiye gusa akagaragaza ko afite icyizere ko gahunda zabo zigomba gukomeza, mu gihe ku ruhande rwa Bagenzi Bernard we avuga ko bagomba gufata icyemezo kidahubukiwe.

Young Grace ati “ Ntabwo nawe yambonaga kuko benshi bari barambuze ariko aho naziye mpungiye mu masomo, mpugiye mu kwandika igitabo. Gusa dufitanye gahunda yo kuganira ariko ndumva ibikorwa bigomba gukomeza.”

bagenzi

Bagenzi Bernard

Ku ruhande rwa producer Bagenzi Bernard we, mu magambo ye yagize ati “ Turacyari kureba icyo twakora njyewe nabo dukorana turebe icyaba cyiza kuri studio, ubwo we tuzamumenyesha(Young Grace).Twabanje kureka ngo aruhuke tuvugane ikizakurikira”

Akomeza agira ati “ Ariko twe nka studio turikureba icyakorwa kitabangamira inyungu za studio niza Young Grace. Vuba aha tuzabamenyesha ibyo twagezeho.”

Reba hano amashusho y'indirimbo Sweet poupou ya Young Grace yakorewe na Incredible record


Young Grace yari asanzwe afitanye amasezerano y’imikoranire n’inzu ya Incredible record yo kuva mu mwaka wa 2014, aho bagiye bamufasha mu ndirimbo ze zitandukanye yaherukaga gusohora harimo Sweety Poupou yamenyekanye cyane na ‘Nkabandi’ yakoranye na bagenzi be bahuriye muri iyi nzu Dany Nanone na Ciney.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • baboug8 years ago
    sweety poupou ni danger man bakomeze bakorane icyo twe nkabakunzi be twifuza nuko yakomeza gutera imbere
  • ndayambaje thenonetse8 years ago
    yewe niyo bamusezerera uwo mwana arashoboye yakwekorana.baranamuryamishije swetpupu yonyine.nukuntu atarajya muri lebo yadusunikiraga injyana burimwanya.dushaka hit nkaza bingo dada.
  • omari8 years ago
    Good luck young grace ku gitabo uri kwandika
  • unkwown8 years ago
    ariko bernard nawe arabaryamisha sana dore nka ciney twaramubuze neza neza nawe se bazavuga yuko yahunze? nashyiremo courage ahubwo areke kuryamisha impano zabo bakobwa kuko young grace na ciney barashoboye mubigaragara babura umuntu ubatera courage
  • jojo8 years ago
    iyo lebel turayemera cyane igizwe naba twakwita abatatu batagatifu ciney, danny na young grace urumva ibuzemo umwe byapfa cyakoze nkabandi nindirimbo nziza cyane mukomereze aho murashoboye
  • poupou8 years ago
    my sweety poupou ubuzima bwanjye ni wowe nabuhariye tu ubujyane boo nkunda iyo ndirimbo cyane......young grace welcome back sha Imana ishimwe kdi komeza ujye mbere
  • aaaaa8 years ago
    njye ndumva kubura kwa young grace batabigira urwitwazo ngo bamusezerere kuko aribyo twamubaza uriya mbona ngo ni patriko we yamumariye iki? gusa young grace ntugire ikibazo na active yavuye aho iwanyu itera imbere kurushaho rata banza uhange amaso kumasomo yawe ibindi biza nyuma gusa natwe abakunzi bawe ntuzatwibagirwe turagukumbuye dusunikire injyana imwe





Inyarwanda BACKGROUND