Nyuma yaho ubuyobozi bwa Incredible record buyobowe na producer Bagenzi Bernard butangaje ko bwababajwe no kuba Young Grace yaragiye akaburirwa irengero atabavugishije, kuri ubu nyuma y’uko uyu muraperikazi yongeye kwigaragaza ngo ntabwo impande zombi ziricara ngo ziganire zirebe niba zakongera guhuza umugambi.
Mu minsi ishize ubwo twabazaga Bagenzi Bernard ahazaza habo na Young Grace mu gihe yari akomeje kuburirwa irengero. Mumagambo ye yari yagize ati " Ikihutirwa kuri Young Grace mbere na mbere ni ukumenya aho aherereye mbere y’ibindi byose kuko ntabwo tuzi aho ari ni uko ameze! Naboneka ubwo ikibazo cye cyizakemuka, ariko ntitwaheranwa nawe, akazi uko byagenda kose kagomba gukomeza muri Incredible”
Young Grace wagiye adasezeye Incredible mu gihe ataramenya ahazaza he muri iyi nzu yamufashaga mu muziki we ngo ubu ahuguye mu kwandika igitabo gisozo amashuri ye y'akaminuza
Kuba kugeza magingo aya izi mpande zombi zaba zitarahuza umugambi, byigaragaje mu birori biheruka bya Iwacu night byo guhemba amashusho y’indirimbo meza, aho abagize Incredible record bose bazanye gusa uyu muraperikazi wiyita Lady Boss we aza ukwe, mu gihe mu minsi yashize babaga bari kumwe iyo babaga batumiwe mu birori bimwe nkuko ibi bisanzwe bikunda kugenda mu bahanzi bose bahuriye muri label imwe, iyo batumiwe mu birori bazira rimwe bagaserukana nk'abantu koko bahuje umugambi.
Incredible record yose mu birori bya Iwacu night haburagamo Young Grace gusa na Ciney utakigaragara cyane muri muzika kubera izindi nshingano utaranahageze
Young Grace yizanye muri ibi birori
Ibi byatumye twifuza kumenya uko impande zombi zibanye muri iyi minsi. Ku ruhande rwa Young Grace uvuga ko muri iyi minsi ahugiye mu masomo kurusha ibindi byose, iyo umubajije kuri iki kibazo avuga ko bataricara ngo baganire nyuma yaho agarukiye gusa akagaragaza ko afite icyizere ko gahunda zabo zigomba gukomeza, mu gihe ku ruhande rwa Bagenzi Bernard we avuga ko bagomba gufata icyemezo kidahubukiwe.
Young Grace ati “ Ntabwo nawe yambonaga kuko benshi bari barambuze ariko aho naziye mpungiye mu masomo, mpugiye mu kwandika igitabo. Gusa dufitanye gahunda yo kuganira ariko ndumva ibikorwa bigomba gukomeza.”
Bagenzi Bernard
Ku ruhande rwa producer Bagenzi Bernard we, mu magambo ye yagize ati “ Turacyari kureba icyo twakora njyewe nabo dukorana turebe icyaba cyiza kuri studio, ubwo we tuzamumenyesha(Young Grace).Twabanje kureka ngo aruhuke tuvugane ikizakurikira”
Akomeza agira ati “ Ariko twe nka studio turikureba icyakorwa kitabangamira inyungu za studio niza Young Grace. Vuba aha tuzabamenyesha ibyo twagezeho.”
Reba hano amashusho y'indirimbo Sweet poupou ya Young Grace yakorewe na Incredible record
Young Grace yari asanzwe afitanye amasezerano y’imikoranire n’inzu ya Incredible record yo kuva mu mwaka wa 2014, aho bagiye bamufasha mu ndirimbo ze zitandukanye yaherukaga gusohora harimo Sweety Poupou yamenyekanye cyane na ‘Nkabandi’ yakoranye na bagenzi be bahuriye muri iyi nzu Dany Nanone na Ciney.
TANGA IGITECYEREZO