RFL
Kigali

Ahateganywa kuzabera umukino wa nyuma wa Champions League muri 2020 hamenyekanye

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:9/08/2017 8:02
0


Umukino wa nyuma wa Champions League muri 2020 biteganyijwe ko uzabera mu mujyi wa NewYork muri USA.Ibi bitangajwe nyuma yaho amakipe akomeye ku isi yagiye akinira imikino inyuranye muri iki gihugu mbere yo gutangira shampiyona.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Marca ivuga ko Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi,Aleksander Ceferin yavuze ko uyu mukino uri mu mikino irebwa n’abantu benshi ku isi akaba nta kibazo abibonamo uyu mukino uramutse ubereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ngo naho basigaye bakunda cyane umupira w’amaguru hakiyongeraho isoko ryiza ririyo muri iyi minsi.

Uyu muyobozi yagize ati”Kujya muri Portugal nyuma muri Azerbaijan,urugero ni nk’uko wabera i NewYork,ku bafana nta kibazo,tuzabisuzuma(...). Uyu mugabo umaze igihe gito asimbuye Platin ku buyubozi bwa UEFA yongeyeho ko bagiye kubitekerezaho hakarebwa uburyo bwo kwigarurira isoko rimeze neza riri ku mugabane w'Amerika n’ubwo iri rushanwa ari iryo ku mugabane w’u Burayi.

Tubibutse ko umukino wa nyuma wa Champions League w’2018 uzabera mu mujyi wa Kiev,mu gihugu cya Ukraine mu gihe hagishakishwa aho uyu mukino uzabera muw’2019 hagati ya Spain (State of art Metropolitan Wanda) na Azzerbaijan(Baku Olympic stadium).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND