RFL
Kigali

Ahantu hanyuranye ho gusohokana umukunzi muri Kigali kuri uyu munsi w’abakundana uzwi nka St Valentin

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2018 12:16
0


Buri mwaka ku itariki ya 14 Gashyantare hizihizwa umunsi wahariwe abakundana, Saint Valentin, aho mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda usanga abasore n’inkumi bakundana bakoze iyo bwabaga ngo bashimishe ababo. Kuri ubu Inyarwanda.com twabateguriye ahantu ushobora gusohokana umukunzi wawe mukaryoherwa n’uyu munsi.



N'ubwo ariko ari hake cyane twabahitiyemo benshi barabizi ko muri Kigali hari ahantu hanyuranye ho gusohokera ari nayo mpamvu byibuza mu rwego rwo kugerageza gufasha abasomyi bacu tubarangira hake muri aho haba hari ibintu by’umwihariko byagufasha kuryoherwa n’uyu munsi mu gihe waba wasohokanye n’umukunzi wawe.

TIZAMA BAR&RESTAURANT


Ushobora kuba wifuza gusohokana n’umukunzi wawe ariko mutagiye mu tubyiniro cyangwa ahandi habasakuriza cyane mukicara mukaganira mwitegereza umugoroba wo mu mujyi wa Kigali, aha ntahandi wajya ni muri Tizama Bar &Restaurent akabari kari ku muhanda neza neza aho Wabasha kwicara ukaganira n’umukunzi. Aha ariko nanone usibye amafunguro meza bongeyeho inyama zikunzwe muri iyi minsi za Michopo bagira ninaho ushobora kurebana n’umukunzi wawe umupira wa Real Madrid na PSG cyane ko uyu ari umukino ukomeye uri bube muri iri joro .

THE MIRROR HOTEL

Umukunzi wawe ushobora kuba wifuza kumusohokana ahantu hiyubashye muri Hotel  ariko nanone harimo n’imyidagaduro, ahantu ho kuba wamujyana ni muri The Mirror Hotel aha hari bube hari King James uraba akorera mu muhogo abakundana akabaririmbira nyinshi mu ndirimbo ze z’urukundo. Usibye ariko King James muri iyi Hotel iri i Remera baraba berekana umupira wa Champions League uhuza Real Madrid na PSG ndetse abava muri iki gitaramo babashe gukomereza mu kabyiniro k’iyi Hotel ku buntu.

king james

Muri iki gitaramo ariko kandi batandatu baba bitwaye neza baraza kugenerwa ibihembo binyuranye birimo nabahabwa ibyumba byo kuraramo biherekejwe n’amafunguro ya mu gitondo ndetse na saa sita. Kwinjira muri iki gitaramo bikaza kuba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu 5000frw ku muntu umwe.

HOTEL VILLA PORTOFINO

Iyi ni Hotel ibarizwa i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Aha ho hateguriwe igitaramo gikomeye cyo gusetsa aho umunyarwenya Salvador wavuye muri Uganda kuri ubu wanamaze kugera i Kigali ari bube asetsa abantu baba bahasohokeye cyangwa bahasohokanye abakunzi babo, uyu munyarwenya w’icyamamare muri Uganda aje mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abakundana kwishimira uyu munsi ubaho rimwe mu mwaka.

salvador

Iki ni igitaramo kiba gikomeye cyane ko cyanashyizwe muri Hotel imwe mu zikomeye mu mujyi wa Kigali aha kwinjira muri iki gitaramo bikaba ibihumbi icumi (10000frw), cumi na bitanu (15000frw) na Magana abiri (200000frw) ku meza y’abantu batandatu arimo icyo kunywa no kurya.

MONACO CAFÉ

Aha ni ahantu benshi bamenyereye gusohokera cyane ko ari mu mujyi rwagati dore ko ari mu nyubako izwi nka T2000, aha hazwi cyane mu kugira amafunguro meza ndetse bakanerekana imipira ku ma televiziyo ya rutura cyane ko ariho ha mbere bagira televiziyo nini mu Rwanda, iyi bakaba bayerekaniraho umupira uhuza Real Madrida na PSG kimwe n’indi mikino ihari dore ko umwe mu myihariko aha hantu hagira harimo nio kuba hazwiho kwerekana imipira myinshi kandi icyarimwe arinayo mpamvu benshi bakunda kuhasohokera. Usibye ko aha arinahantu hasanzwe hakunze gusohokera abakundana no kuri iyi nshuro ntawabura guhamya ko ari ahantu heza ho gusohokana umukunzi.

PARK INN HOTEL

Mu gihe imyiteguro y’umunsi w’abakundanye ikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, itsinda rya 3 Hills ndetse n’umuhanzi Yverry bishyize hamwe kugira ngo bazasusurutse abakunzi b’indirimbo z’urukundo biteguye kwizihiza umunsi w’abakundana wiritiriwe Mutagatifu Valentin.

3hills

Iki gitaramo kiraza kubera  kuri Park Inn Hotel mu kiyovu mu mujyi wa Kigali tariki 14 Gashyantare 2018 aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000frw) igitaramo kikazatangira guhera i saa moya z’umugoroba.

THE JUNCTION CLUB

Ushobora kuba wifuza gusohokana umukunzi wawe mu kabyiniro aho uba wifuza kwidagadurana n’umukunzi wawe ahantu wajya ukabyina umuziki wisanzuye ntamuvundo cyangwa kwikeka ko wibwe bya hato na hato, aha Inyarwanda.com yaguhitiyemo Club Junction  aka kakaba akabyiniro kiyubashye kabarizwa ku Gisimenti hejuri ya Supermarket yamamaye nko kwa Ndoli.

st valentin

Aha abantu batanu binjirayo mbere bakaba bari buhabwe amahirwe yuko ugura icupa rimwe ry’umuvinyo wo kunywa bakakongeza irindi. Hano ikirahure kimwe cvy’icyo kunywa kiraba kigura 2000frw. Iki kikaba ari igitaramo kiri gutegurwa na Teta Sandra umwe mu bakobwa bazwiho gutegura ibitaramo muri Kigali.

 FUCHSIA BAR

Ahazwi nko kwa Jules i Remera ni kamwe mu tubyiniro duharawe bikomeye muri Kigali aha haba hakubise huzuye cyane ko kwinjira ari ubuntu, aha hakunze gutaramira abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse no hanze. Kuri uyu munsi w’abakundana aha naho ntibigeze batangwa cyane ko batumiye Bruce Melody umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda uyu akaba  ari bube ataramira abakundana baba basohokeye muri Fuchsia Bar.

Bruce Melody

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND