Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 hatangajwe inkuru ibabaje y'urupfu rwa Agnes Masongange umunyamiderikazi wo muri Tanzania wakunze kuvugwa mu rukundo na The Ben.
Mu minsi yashize ni bwo hakunze kuvugwa ko umuhanzi The Ben yaba yari mu rukundo n’umukobwa w’umunyamideri ukomeye mu gihugu cya Tanzania witwa Agnes Masongange, umwe mu bakobwa bakunze kuvugwaho gutera neza muri Tanzania cyane cyane bitewe n’amafoto yakundaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa ubwo yavugwaga mu rukundo na The Ben, uyu muhanzi w’umunyarwanda yakunze kubihakana ndetse agahamya ko uyu mukobwa ari inshuti ye isanzwe ariko atari umukunzi we. Ibi The Ben yongeye kubishimangirira umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro bagiranye mu minsi mike ishize ahamya ko atigeze akundana n’uyu mukobwa wo muri Tanzaniya ahubwo ko bari inshuti zisanzwe.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN AKAGARUKA KU MUBANO WE N'UYU MUKOBWA
Iby’urupfu rw’uyu mukobwa nta byinshi Inyarwanda.com irabimenyaho uretse ko abahanzi n’ibindi byamamare byo muri Tanzania bamaze gushyira hanze amafoto ye bamusabira iruhuko ridashira kwa Nyagasani. Ubwo twakoraga iyi nkuru, The Ben uvuga ko yari aziranye na Agnes Masongange ndetse akaba yari inshuti ye bisanzwe, ntabwo yari yakagize icyo atangaza ku mbuga nkoranyambaga k'urupfu rw'uyu mukobwa.
Inyarwanda.com yabajije The Ben niba yamenye urupfu rw'uyu mukobwa (Agnes Masongange), adutangariza ko yabimenye ndetse bikaba byamubabaje cyane. The Ben yagize ati "Nabimenye. Byambabaje cyane". Iyi nkuru y’incamugongo kandi irahamywa n’ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko yitwabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 azize indwara y’umusonga ndetse n’umuvuduko muke w’amaraso.
Agnes yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO