Ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo Umutare Gaby yakoraga ubukwe, mbere yo gusezerana imbere y’Imana uyu muhanzi yabanje gusaba no gukwa, muri uyu muhango Umutare Gaby yagowe bikomeye no kumenya urutoki ashyiraho impeta.
Muri uyu muhango wo gusaba no gukwa Umutare Gaby akimara guhabwa umufasha we n’umuryango, yaramwegereye ngo amwambike impeta, agiye kuyimwambika Umutare Gaby yatangiye kwambika impeta ku rutoki rwa kabiri uvuye ku gaherakandi mu byukuri mu gusaba bayishyira kuri musumbazose dore ko urwo rwa kabiri uvuye ku gahera bahambika impeta iyo bari gusezerana imbere y'Imana. bikimara kuba Kalisa Ernest uzwi nka Rulinda wari umusangiza w’amagambo kuri uwo munsi yahise abirabukwa asaba Umutare Gaby kwikosora agashyira impeta aho yakagiye, ahita abikosora ayishyira k'urutoki rwa musumbazose asigira umwanya urutoki aza kumwambikaho indi bari gusezerana imbere y'Imana.
Akimara kubwirwa aho yambika impeta, Umutare Gaby yahise yikosora ashyira ku rutoki rwabigenewe maze ahita azamura ukuboko k’umufasha we yereka abari aho ko yambitse umufasha we impeta y’urukundo amukunda rudashira.
AMAFOTO:
Umutare Gaby ni uru rutoki yabanje gushyiraho impeta
Bakimukosora yahise atangira gukuramo impeta ngo ayishyire mu rutoki nyarwoYahise yikosora impeta ayambika umukunzi we mu rutoki rwabigeneweArangije yereka abari aho
TANGA IGITECYEREZO