RFL
Kigali

Afrika y’Epfo: Umuhanzi w’umunyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya -VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/04/2017 11:08
0


Kizigenza Adam ni umusore w’umunyarwanda ukorera ibikorwa bye bya muzika mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y’Epfo aho anaherereye ku mpamvu z’amasomo n’akazi. Kuri ubu uyu muhanzi akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye n’umuvandimwe we Slim bakayita ‘So easy’.



Kizigenza Adam wahoze akorana n’itsinda rya Jaguar Unit avuga ko iyi ndirimbo yibanda 80% ku nkuru mpamo y’ubuzima yaciyemo hambere akiba mu Rwanda aho yari atuye mu mujyi wa Kamembe/Rusizi  nabo bakoranaga agikorera muri TFP na Ramakwelly. Uyu muhanzi ukora injyana ya Hip hop old skul kuri ubu ari gukora kuri mixtape azita Ishyamba aho anateganya kuyimurika bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2017.

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'So easy' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND