Nyuma yo gutangira urugendo rwe rwa muzika mu 2016 ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise ‘Byarakomeye’, kuri ubu Thierry, umwe mu bahanzi ba banyarwanda baherereye muri Afrika y’epfo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni wowe’ yaje iherekejwe n’amashusho yayo.
Uyu musore avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ngo mu kwezi gutaha azasohora izindi ndirimbo ebyiri zizagaragara kuri Album arimo gutegura izaba yitwa ‘URWIBUTSO’.
Intego mfite ni ukwerekana isura y'u Rwanda mu muziki aho igeze naho yifuza kuzagera...Gutinyuka gukorana n'abanyamahanga. Uru rugamba rero ntabwo narurwana njyenyine ahubwo nasaba abanyarwanda kudushigikira uko bashoboye. Thierry
Kanda hano urebe amashusho ya 'Ni wowe'
Tubibutse ko amaajwi n’amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ni wowe’ byakozwe na Bizz JC ari nawe uri gufasha uyu muhanzi kugaragaza impano ye.
TANGA IGITECYEREZO