RFL
Kigali

AFRIFAMEVOX: Irushanwa rigeze aharyoshye, Dore abari muri TOP 50 uko baririmbye. Ni nde uzegukana 1,000,000 Rwf ?

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:20/06/2017 8:47
1


INYARWANDA Ltd ari yo inafite urubuga rwa www.inyaRWANDA.com twatangije irushanwa ryo kuririmba twiswe AfrifameVOX rigakorwa binyuze mu ishami ryacu ryitwa AFRIFAME.



Nkuko twabitangaje tugitangira, intego nyamukuru y’iri rushanwa ni ukugaragaza impano nshya zo kuririmba ziri mu banyarwanda, kubafasha kuzigaragaza ku isi hose ndetse no kuzibyaza umusaruro. Ibi ni byo Inyarwanda.com yamye ikora kuva yatangira kandi twishimira intambwe umuziki nyarwanda umaze kugeraho ndetse n’akamaro byagiye bigirira abawukora.

Muribukako mu gutangira abiyandikishije muri iri rushanwa baje kuririmba, hagafatwa amashusho ndetse n’amajwi kugira ngo bizifashishwe mu gutanga amanota no guhitamo uzarusha abandi. Indirimbo baririmbye zaratunganijwe mazezishyirwa kuri Internet kugira ngo abakunzi b’umuziki birebere impano nshya zabonetse ndetse hazanakurwemo urusha abandi ahabwe ibihembo nk'uko byateganijwe. Tukaba dushimiye cyane abitabiriye iri rushanwa bose ndetse tugashimira by'umwihariko ababashije gutsinda no kugera mu cyiciro gikurikiyeho.

Ni iki cyagendeweho mu majonjora ?

Hashingiwe ku ntego y’iri rushanwa yo gushaka no guteza imbere impano nshya mu kuririmba no kuzimenyekanisha ku isi yose, icy’ibanze cyagendeweho ni IJWI N’IMIRIRIMBIRE by’uwitabiriye irushanwa, ni ukuvuga:

A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

B) Ubusesenguzi bw’ akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

Nkuko byari biteganijwe, mu bantu 151 bitabiriye iri rushanwa, twahisemo 50 barushije abandi maze barongera bararirimba kugira ngo na bo tuzatoranyemo 20 bazarusha abandi hanyuma na bo batoranywemo 10 bazarusha abandi.  Muri aba 10 ni na ho bazatoranywamo uzaba uwa mbere maze yegukane ibihembo nkuko byateganijwe.

Ni bande bazahabwa ibihembo ?

Icyiciro cya nyuma kizasigaramo abantu 10 bazaba barushije abandi bose. Uzaba uwa mbere akazahembwa akayabo ka 1,000,000 Rwf kongeraho amasezerano yo kumukorera Album imwe y’indirimbo z’amajwi n’amashusho ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye ku buryo bwihariye. Kuva ku muntu uzaba uwa kabiri kugeza k’uzaba uwa gatanu na bo bazahabwa ibihembo byiza.

Aba bakurikira rero ni abagiye guhatana kugira ngo hazatoranywemo 20 barushije abandi. Abakunzi b'umuziki w'abanyarwanda tukaba tubasaba kureba uko baririmbye muri iki cyiciro cya kabiri tugezemo ndetse no gusangiza abandi uwo mubona urusha abandi hanyuma tukazabasha kubona 20 ba mbere kandi babikwiye koko.

 UWIMANA Alice Diane

INEZA ANGE

MUGISHA Lionel

ANNICK GIRIMBABAZI


EMILE na SAMY

BYIRINGIRO Enock

SHYAKA Jean Pierre

WILLY Claude

RUTAGENGWA Pascal

RUKUNDO Gentil

NGABO Ariel

RUGAMBA Enock

PAULINE

NZAYINAMBAHO Shemu

NSENGIYUMVA Richard

SUGIRA Peace

UMUHOZA Aimee

NIYIBIZI Jean Claude

LISA

MUREKEZI Isae

KAREKEZI Sabine

Merci , Johson na Jaques

BYIRINGIRO Benjamin

IRAMBONA Derick

BIZIMANA Emmanuel

IRAGUHA na NIYIGENA


IMANISHIMWE Pacifique

ARSENE na DIDIER

GISORE Fabrice

RUSAGARA Daniella

NGABO Richard

NGABO Evode

MURWANASHYAKA Jean Pierre

UMUHOZA Therance

MANISHIMWE Delphine

NGABONZIZA Eloge

NGARAMBE Ismael

MBARAGA Alex

MISAGO Francois

INYARWANDA LTD rero tukaba dukomeje gushimira abitabiriye iri rushanwa tunabibutsa ko rizajya riba buri mwaka kandi tubamenyesha ko uwaba afite icyo ashaka kubaza kuri irirushanwa yabariza kuri adresses zikurikira (Guhamagara, Ubutumwa bugufi cyangwa Whatsapp).

Tel: 0783813877 / 0788304594 / 0788771325

Email: afrifame@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumukunde Esther6 years ago
    John,Jacques and merci tubifurije itsinzi





Inyarwanda BACKGROUND