Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 amashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa rya AfrifameVOX baririmbye aragaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com aho abanyarwanda n’abandi bose bakunda umuziki bazireba bakazivugaho ndetse bakazisangiza abandi.
Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Mu gihe rero abakunzi b’umuziki nyarwanda aho bari hose ku isi bakomeje kwihera ijisho aya mashusho y'abantu bafite impano nshya mu kuririmba ndetse no gukomeza gutora baha amahirwe abarushije abandi kuririmba, tugiye kujya tubagezaho buri munsi urutonde rw’abantu icumi (10) mwirebere uburyo bose uko ari 151 baririmbye ndetse n’ubuhanga bafite maze uwarushije abandi azegukane igihembo agikwiye koko.
Uyu munsi tukaba tugirango murebe izi video z’aba bantu 10 uburyo baririmbye maze uwo mubona arusha abandi mu muhe amahirwe mumutore ndetse munamwereka abandi bantu bamutore.
ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:
1. UMUTESI Nema Rehema
2. Uwitonze Hermenegilde
3. Uwineza Peace Clement
4. Uwimana Martin
5. Uwimana Joseph
6. Uwimana Alice Diane
7. Uwimana Frank
8. UWASE Poline
9. Uwacu Regis
10. UWAMAHORO Lucie
Tukaba rero tuboneyeho kubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatwangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:
A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.
B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.
Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO