Ku itariki ya 19/01/2017, INYARWANDA Ltd ari yo inafite urubuga rwa www.inyaRWANDA.com yatangije irushanwa ryo kuririmba rizakorwa binyuze mu ishami rya AFRIFAME.
Intego nyamukuru y’iri rushanwa ni ukugaragaza impano nshya zo kuririmba ziri mu banyarwanda, kubafasha kuzigaragaza ndetse ni kuzibyaza umusaruro. Ibi ni byo Inyarwanda.com yamye ikora kuva yatangira kandi twishimira intambwe umuziki nyarwanda umaze kugeraho ndetse n’akamaro byagiye bigirira abawukora.
Guhera tariki ya 10/02/2017 abiyandikishije muri iri rushanwa batangiye kuza kuririmba, hagafatwa amashusho ndetse n’amajwi kugira ngo bizifashishwe mu gutanga amanota no guhitamo uzarusha abandi kuririmba. Uyu munsi rero indirimbo baririmbye zamaze gutunganywa no gushyirwa hamwe kugira ngo abakunzi b’umuziki birebere impano nshya zabonetse ndetse hazanakurwemo urusha abandi ahabwe ibihembo nk'uko byateganijwe. Tukaba dushimiye cyane abitabiriye iri rushanwa bose.
KANDA HANO UREBE IMPANO ZOSE NSHYA ZO KURIRIMBA ZAGARAGAYE
Ubu hagiye gukurikiraho iki?
Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017, amashusho (video) agaragaza uko buri muntu yaririmbye azaba ari ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com aho abanyarwanda n’abandi bose bakunda umuziki bazazireba bakazivugaho ndetse bakazisangiza abandi.
Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Ni iki kizagenderwaho mu majonjora ?
Hashingiwe ku ntego y’iri rushanwa yo gushaka no guteza imbere impano nshya mu kuririmba no kuzimenyekanisha ku isi yose, icy’ibanze kizagenderwaho ni IJWI N’IMIRIRIMBIRE by’uwitabiriye irushanwa.
ABITABIRIYE IRI RUSHANWA N'UBURYO BARIRIMBYE BIRI KURI URU RUBUGA
Amanota azatangwa ate ?
Amanota azatwangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi
A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.
B) Ubusesenguzi bw’ akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.
Abantu 50 bazarusha abandi bizagenda bite?
Abantu 50 bazatoranywa nk’abarushije abandi, bazahita bakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Bakaba bazasabwa kuririmba indi ndirimbo, tuzabafasha kuyifata amajwi n’amashusho nanone, kugira ngo bagaragaze neza ubuhanga bwabo mu kuririmba.
Ni bande bazahabwa ibihembo ?
Icyiciro cya nyuma kizasigaramo abantu 10 bazaba barushije abandi bose. Uzaba uwa mbere azahembwa akayabo ka 1,000,000 Rwf kongeraho amasezerano yo kumukorera Album imwe y’indirimbo z’amajwi n’amashusho ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye ku buryo bwihariye. Kuva ku muntu uzaba uwa kabiri kugeza k’uzaba uwa gatanu na bo bazahabwa ibihembo byiza.
INYARWANDA LTD rero tukaba twongeye gushimira cyane abitabiriye iri rushanwa ndetse tunasaba abakunzi b’umuziki kureba izi mpano nshya zagaragaye no gusangiza abandi uwo mubona urusha abandi kugira ngo bamutore maze bimwongerere amahirwe yo kuzegukana ibi bihembo.
Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yabariza kuri adresses zikurikira (Guhamagara, Ubutumwa bugufi cyangwa Whatsapp).
Tel: 0783813877 / 0788304594 / 0788771325
Email: afrifame@gmail.com
TANGA IGITECYEREZO