RFL
Kigali

AFRIFAMEVOX: Nimwirebere impano nshya zo kuririmba zagaragaye- Ni nde uzegukana 1,000,000 Rwf ?

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:12/03/2017 17:31
14


Ku itariki ya 19/01/2017, INYARWANDA Ltd ari yo inafite urubuga rwa www.inyaRWANDA.com yatangije irushanwa ryo kuririmba rizakorwa binyuze mu ishami rya AFRIFAME.



Intego nyamukuru y’iri rushanwa ni ukugaragaza impano nshya zo kuririmba ziri mu banyarwanda, kubafasha kuzigaragaza ndetse ni kuzibyaza umusaruro. Ibi ni byo Inyarwanda.com yamye ikora kuva yatangira kandi twishimira intambwe umuziki nyarwanda umaze kugeraho ndetse n’akamaro byagiye bigirira abawukora.

Guhera tariki ya 10/02/2017 abiyandikishije muri iri rushanwa batangiye kuza kuririmba, hagafatwa amashusho ndetse n’amajwi kugira ngo bizifashishwe mu gutanga amanota no guhitamo uzarusha abandi kuririmba. Uyu munsi rero indirimbo baririmbye zamaze gutunganywa no gushyirwa hamwe kugira ngo abakunzi b’umuziki birebere impano nshya zabonetse ndetse hazanakurwemo urusha abandi ahabwe ibihembo nk'uko byateganijwe. Tukaba dushimiye cyane abitabiriye iri rushanwa bose.

KANDA HANO UREBE IMPANO ZOSE NSHYA ZO KURIRIMBA ZAGARAGAYE

Ubu hagiye gukurikiraho iki?

Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017, amashusho (video) agaragaza uko buri muntu yaririmbye azaba ari ku rubuga  rwacu afrifame.inyarwanda.com aho abanyarwanda n’abandi bose bakunda umuziki bazazireba bakazivugaho ndetse bakazisangiza abandi. 

Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Ni iki kizagenderwaho mu majonjora ?

Hashingiwe ku ntego y’iri rushanwa yo gushaka no guteza imbere impano nshya mu kuririmba no kuzimenyekanisha ku isi yose, icy’ibanze kizagenderwaho ni IJWI N’IMIRIRIMBIRE by’uwitabiriye irushanwa.

ABITABIRIYE IRI RUSHANWA N'UBURYO BARIRIMBYE BIRI KURI URU RUBUGA

Amanota azatangwa ate ?

Amanota azatwangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi

A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

B) Ubusesenguzi bw’ akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

Abantu 50 bazarusha abandi bizagenda bite?

Abantu 50 bazatoranywa nk’abarushije abandi, bazahita bakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Bakaba bazasabwa kuririmba indi ndirimbo, tuzabafasha kuyifata amajwi n’amashusho nanone, kugira ngo bagaragaze neza ubuhanga bwabo mu kuririmba.

Ni bande bazahabwa ibihembo ?

Icyiciro cya nyuma kizasigaramo abantu 10 bazaba barushije abandi bose. Uzaba uwa mbere azahembwa akayabo ka 1,000,000 Rwf kongeraho amasezerano yo kumukorera Album imwe y’indirimbo z’amajwi n’amashusho ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye ku buryo bwihariye. Kuva ku muntu uzaba uwa kabiri kugeza k’uzaba uwa gatanu na bo bazahabwa ibihembo byiza.

INYARWANDA LTD rero tukaba twongeye gushimira cyane abitabiriye iri rushanwa ndetse tunasaba abakunzi b’umuziki kureba izi mpano nshya zagaragaye no gusangiza abandi uwo mubona urusha abandi kugira ngo bamutore maze bimwongerere amahirwe yo kuzegukana ibi bihembo.

Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yabariza kuri adresses zikurikira (Guhamagara, Ubutumwa bugufi cyangwa Whatsapp).

Tel: 0783813877 / 0788304594 / 0788771325

Email: afrifame@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhirwa Gad Lee7 years ago
    uyu mwana w'umukobwa arabyumva kbs uyu witwa MANISHIMWE Delphine. mumurebe ararenzeeeeeee weeeee. Thank you inyarwanda.com
  • Kayisire 7 years ago
    Uyu musore Fabrice Gisore arabizi peee ark ubutaha azaririmbe yitonze ariko afite ijwi riri strong
  • Muhoza Pe27 years ago
    Uyu Mutipe Witwa Tuyisenge Jack Arabishoboye,,namwe Nimumushake Mwirebere Impano Imurimo, Yaririmbye Uragy Ya Yverry
  • Nana7 years ago
    Uwimana Alice nuwambere kabisa natangajwe nijwi afite ryumwimerere. afite impano pee!!! niwe wambere rwose
  • Manzi7 years ago
    Impano zitavangiye kbs uriya Dushimimana Eric arabizi kbs wanyeretse
  • 7 years ago
    Maxime ni umuraperi wa danger!!!!!!!! ntazabure mu ba mbere kabisa
  • Muyizere7 years ago
    #manzi olivier kbsa numu petit ukizamuka ufite impano idasanzwe sha kbsa niwe ukwiye kuba uwa mbere abo bose araba higa
  • 7 years ago
    impano ziraha KBS , uyu mutupe NGO no Joseph tuyishime arabizi mujye mwemera!!
  • Ndumiwe7 years ago
    uyu mutype witwa Gentil ni umuhanga kabisa.ukuntu yaririmbye I am for real ya Flavour wagirango ni R.Kelly wavukiye mu Rwanda nanone.icyamunyereka namuha ama bizouuuuuu menshi weee!oh!Gentil unkozeho pee!icyampa Imana Ikazampa umugabo uririmba nkawe.
  • Shema Eric7 years ago
    mwazashyizeho uburyo bwo kunotifia new event either on our email or or whatsapp
  • pappy 7 years ago
    kabisaaaa Ngarambe Ismael uyu musore mfite ubushobozi na mujyana studio kuko ararenzee azino kwitwara nka muhanziii kabisa urabizi!!!!!
  • Ntezumucunguzi joseph7 years ago
    Ni byiza kuba mukomeje guteza imbere impano zabana bu Urwanda,turabashima! Uyu musore ngo ni Tuyisenge jack arabizi kandi ndabona azatsinda ntakabuza.murakoze
  • Tubenawe Deniz6 years ago
    muraho namwenimwiyunvire ubutumwa bwahawe urubyiruko byumwihariko kubakobwa ababana kingz and jahborn murashoboye urubyiruko nirwunvubutumwa burimuriyindirimbo
  • niyibikora gerald6 years ago
    ababahungu kingz & jahborn uburyobariribye nukobitwaye batangubutumwa mundirimbo nabandibabarebereho namwemubirebere barabikoze kbs inyarwanda.com mukomerezaho gutezimbere impano zabahanzi byumwigariko abakizamuka





Inyarwanda BACKGROUND