Ubuyobozi bwa INYARWANDA LTD ari yo Sosiyete ifite urubuga rwa interineti inyaRWANDA.com , buramenyesha abantu bose bafite impano yo kuririmba ko kwiyandikisha mu irushanwa rya AfrifameVOX birangira uyu munsi kuwa 31/01/2017
Ni muri urwo rwego rero uwaba atariyandikisha cyangwa uwaba azi umuntu ufite impano yo kuririmba utariyandikisha ko bakwihutira kubikora kuko itariki ntarengwa ari uyu munsi. Ubuyobozi kandi buboneyeho gushimira abantu benshi bamaze kwiyandikisha.
Aya ni amwe mu makuru ajyanye n'iri rushanwa ndetse n'ibijyanye no kwiyandikisha:
1)Ese kwiyandikisha mu irushanwa bisaba kwishyura?
2) Uburyo bworoshye bwo kwiyandikisha ni ubuhe ?
Hari uburyo butatu bwo kwiyandisha kandi bwose buremewe:
A) Kuza ku biro bya INYARWANDA Ltd mu mujyi wa Kigali hafi na UTC mu nyubako ya La Bonne Addresse
B) Kohereza ibisabwa kuri email: afrifame@gmail.com
C) Kuzuza urupapuro rwabigenewe. Kwiyandikisha muri ubu buryo ugomba gukanda HANO
3) Ibisabwa mu kwiyandikisha ni ibiki ?
A) Fotokopi y’indangamuntu,
B) Adresses yuzuye,
C) Nimero ya Telefone na Email ku bazifite.
Abana batarafata indangamuntu bandikishwa n’ababyeyi babo cyangwa ababahagarariye bafite indangamuntu.
4) Abemerewe kwiyandikisha ni bande?
5) Ese mu marushanwa biremewe kuririmba unacuranga ?
6) Abaririmba mu itsinda (group) bemerwe kwiyandikisha ?
7) Ese umuntu yemerewe kuririmba izihe ndirimbo ?
8) Nyuma yo kwiyandikisha hazakurikiraho iki?
9) Uzatsinda azamenyekana ryari ?
1) Igice cya mbere: Hazatoranywamo abarushije abandi kuririmba neza
2) Igice cya kabiri: Abatsinze mu cyiciro cya mbere bazongera barushanwe maze hatoranywemo abarusha abandi.
3) Igice cya gatatu: Abatsinze mu cyiciro cya kabiri bazongera barushanwe maze hatoranywemo abarusha abandi.
4) Igice cya kane : Iki ni cyo gice cya nyuma, aho 10 bazaba basigaye bazongera bakarushanwa hanyuma hakamenyekana uwarushije abandi akaba ari na we uzegukana igihembo nyamukuru.
10)Ni iki kizagenderwaho mu majonjora ?
11) Amanota azatangwa ate ?
1) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.
2) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.
12) Abandi bazahabwa ibihembo ni bande ?
Ubuyobozi bwa INYARWANDA Ltd bukaba busaba abafite impano kwihutira kwiyandikisha ndetse n’uwaba azi umuntu ufite impano kubimumenyesha akiyandikisha kugira ngo aya mahirwe atabacika.
Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yabariza kuri adresses zikurikira (Guhamagara, Ubutumwa bugufi cyangwa Whatsapp).
Tel: 0783813877 / 0788304594 / 0788771325
Email : afrifame@gmail.com
TANGA IGITECYEREZO