RFL
Kigali

AFRIFAMEVOX: Niba ufite impano yo kuririmba ihutire kwiyandikisha kuko birarangira uyu munsi kuwa 31/01/2017

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:31/01/2017 12:21
2


Ubuyobozi bwa INYARWANDA LTD ari yo Sosiyete ifite urubuga rwa interineti inyaRWANDA.com , buramenyesha abantu bose bafite impano yo kuririmba ko kwiyandikisha mu irushanwa rya AfrifameVOX birangira uyu munsi kuwa 31/01/2017



Ni muri urwo rwego rero uwaba atariyandikisha cyangwa uwaba azi umuntu ufite impano yo kuririmba utariyandikisha ko bakwihutira kubikora kuko itariki ntarengwa ari uyu munsi. Ubuyobozi kandi buboneyeho gushimira abantu benshi  bamaze kwiyandikisha.

Aya ni amwe mu makuru ajyanye n'iri rushanwa ndetse n'ibijyanye no kwiyandikisha:

1)Ese kwiyandikisha mu irushanwa bisaba kwishyura?

  • Oya, kwiyandikisha ni Ubuntu.

2) Uburyo bworoshye bwo kwiyandikisha ni ubuhe ?

Hari uburyo butatu bwo kwiyandisha kandi bwose buremewe:                      

A) Kuza ku biro bya INYARWANDA Ltd mu mujyi wa Kigali hafi na UTC mu nyubako ya La Bonne Addresse

B) Kohereza ibisabwa kuri email: afrifame@gmail.com

C) Kuzuza urupapuro rwabigenewe. Kwiyandikisha muri ubu buryo ugomba gukanda HANO

3) Ibisabwa mu kwiyandikisha ni ibiki ?

  • Kwiyandikisha bisaba ibi bikurikira:

             A) Fotokopi y’indangamuntu,

             B) Adresses yuzuye,

             C) Nimero ya Telefone na Email ku bazifite.

Abana batarafata indangamuntu bandikishwa n’ababyeyi babo cyangwa ababahagarariye bafite indangamuntu. 

Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha muri AfrifameVOX Season 1  yimuriwe kuwa 31/01/2017

4)  Abemerewe kwiyandikisha ni bande?

  • Umuntu wese ufite impano yo KURIRIMBA yemerewe kwiyandikisha.
  • Abahanzi bamaze kumenyekana (Ibyamamare) ntibemerewe kwiyandikisha.

5) Ese mu marushanwa biremewe kuririmba unacuranga ?

  • Yego biremewe, ariko urushanwa yizanira ibikoresho ndetse n’uzamucurangira.

6) Abaririmba mu itsinda (group) bemerwe kwiyandikisha ?

  • Yego baremerewe ariko bose hamwe bakaba batarenze abantu batatu

7) Ese umuntu yemerewe kuririmba izihe ndirimbo ?

  • Indirimbo zo mu njyana zose ziremewe
  • Wemerewe kuririmba indirimbo yawe cyangwa ugasubiramo iy’abandi
  • Indirimbo za Gospel n’iziririmbye mu ndimi z’amahanga ziremewe

8) Nyuma yo kwiyandikisha hazakurikiraho iki?

  • Kwiyandikisha nibirangira , buri wese azamenyeshwa igihe azazira kurushanwa.

9) Uzatsinda azamenyekana ryari ?

  • Nyuma yuko abiyandikishije bose barushanijwe, hazaba amajonjora ku buryo bukurikira:

1)    Igice cya mbere:  Hazatoranywamo abarushije abandi kuririmba neza

2)    Igice cya kabiri:  Abatsinze mu cyiciro cya mbere bazongera barushanwe maze hatoranywemo abarusha abandi.

3)    Igice cya gatatu: Abatsinze mu cyiciro cya kabiri bazongera barushanwe maze hatoranywemo abarusha abandi.

4)    Igice cya kane : Iki ni cyo gice cya nyuma, aho 10 bazaba basigaye bazongera bakarushanwa hanyuma hakamenyekana uwarushije abandi akaba ari na we uzegukana igihembo nyamukuru.

 10)Ni iki kizagenderwaho mu majonjora ?

  • Hashingiwe ku ntego y’iri rushanwa yo gushaka no guteza imbere impano nshya mu kuririmba no kuzimenyekanisha ku isi yose, icy’ibanze kizagenderwaho ni IJWI N’IMIRIRIMBIRE by’uwitabiriye irushanwa

11) Amanota azatangwa ate ?

  • Amanota azatwangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi

1)  Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

2)  Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

12) Abandi bazahabwa ibihembo ni bande ?

  • Uzaba uwa mbere azahembwa akayabo ka 1,000,000 Rwf  kongeraho amasezerano yo kumukorera Album imwe y’indirimbo z’amajwi n’amashusho ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye ku buryo bwihariye.
  • Kuva kuwa kabiri kugeza kuwa gatanu na bo bazahabwa ibihembo byiza.

Ubuyobozi bwa INYARWANDA Ltd bukaba busaba abafite impano kwihutira kwiyandikisha ndetse n’uwaba azi umuntu ufite impano kubimumenyesha akiyandikisha kugira ngo aya mahirwe atabacika.

Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yabariza kuri adresses zikurikira (Guhamagara, Ubutumwa bugufi cyangwa Whatsapp).

Tel: 0783813877 / 0788304594 / 0788771325

Email : afrifame@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fire boy7 years ago
    Kbsaa Mama ari Tayali Kwegukana icyo gihembo
  • Mahoro augustine7 years ago
    abiyandikishije bakoresheje internet muzabemera murakoze





Inyarwanda BACKGROUND