RFL
Kigali

AFRIFAMEVOX: Irebere abandi 10 n’impano zo kuririmba bagaragaje, maze ubongerere amahirwe yo gutsinda!

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:15/03/2017 14:42
2


Nkuko twabibasezeranyije, buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.



Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.

Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.

Nyuma y'aho ejo hashize tariki 14 Werurwe 2017 twabagejejeho abantu 10 bitabiriye iri rushanwa, uyu munsi nabwo tariki 15 Werurwe 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe izi video z’aba bantu 10 murebe uburyo baririmbye maze uwo mubona urusha abandi mu muhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore.

ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:

11. UMUHUZA NIWEMWUNGERI PAcifique


12. UMUHOZA Aimee

13. UKWISHAKA Noel


14. TWIZEYIMANA Francois

15. TUYIZERE George

16. TUYIZERE Fabrice

17. TUYISIME Joseph


18. TUYISHIME Gilbert

19. TUYISENGE Jack

20. TUYISENGE Albert

Tukaba rero tuboneyeho kubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:

A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rebero Francois7 years ago
    Kujyamo bisaba ik? Ec after muzabafash babshe kub abahanz cg biragiriraho
  • 7 years ago
    mureke gukorera promotion bamwe rero. mureke bose tubarebe kuri you tube. ibi biri unprofessional simwe muduhitiramo abo kureba.





Inyarwanda BACKGROUND