Nkuko twabibasezeranyije, buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.
Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.
Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.
Nyuma y'aho ejo hashize tariki 14 Werurwe 2017 twabagejejeho abantu 10 bitabiriye iri rushanwa, uyu munsi nabwo tariki 15 Werurwe 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe izi video z’aba bantu 10 murebe uburyo baririmbye maze uwo mubona urusha abandi mu muhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore.
ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:
11. UMUHUZA NIWEMWUNGERI PAcifique
12. UMUHOZA Aimee
13. UKWISHAKA Noel
14. TWIZEYIMANA Francois
15. TUYIZERE George
16. TUYIZERE Fabrice
17. TUYISIME Joseph
18. TUYISHIME Gilbert
19. TUYISENGE Jack
20. TUYISENGE Albert
Tukaba rero tuboneyeho kubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:
A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.
B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.
Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO