RFL
Kigali

AFRIFAMEVOX: Abantu 50 batsinze icyiciro cya mbere bamenyekanye - Ni nde uzegukana 1,000,000 Rwf ?

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:5/05/2017 9:55
2


INYARWANDA Ltd ari yo inafite urubuga rwa www.inyaRWANDA.com yatangije irushanwa ryo kuririmba rizakorwa binyuze mu ishami rya AFRIFAME.



Nkuko twabitangaje tugitangira, intego nyamukuru y’iri rushanwa ni ukugaragaza impano nshya zo kuririmba ziri mu banyarwanda, kubafasha kuzigaragaza ku isi hose ndetse no kuzibyaza umusaruro. Ibi ni byo Inyarwanda.com yamye ikora kuva yatangira kandi twishimira intambwe umuziki nyarwanda umaze kugeraho ndetse n’akamaro byagiye bigirira abawukora.

Muribuka ko mu gutangira abiyandikishije muri iri rushanwa baje kuririmba, hagafatwa amashusho ndetse n’amajwi kugira ngo bizifashishwe mu gutanga amanota no guhitamo uzarusha abandi . Indirimbo baririmbye zaratunganijwe maze zishyirwa kuri Internet kugira ngo abakunzi b’umuziki birebere impano nshya zabonetse ndetse hazanakurwemo urusha abandi ahabwe ibihembo nk'uko byateganijwe. Tukaba dushimiye cyane abitabiriye iri rushanwa bose ndetse tugashimira by'umwihariko ababashije gutsinda no kugera mu cyiciro gikurikiyeho.

Nkuko byari biteganijwe, mu bantu 151 bitabiriye iri rushanwa, aba 50 ni bo batsinze bakaba bagomba gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho:

 

Ni iki cyagendeweho mu majonjora ?

Hashingiwe ku ntego y’iri rushanwa yo gushaka no guteza imbere impano nshya mu kuririmba no kuzimenyekanisha ku isi yose, icy’ibanze cyandeweho ni IJWI N’IMIRIRIMBIRE by’uwitabiriye irushanwa, ni ukuvuga:

A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

B) Ubusesenguzi bw’ akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

 

Aba bantu 50 batsinze icyiciro cya mbere harakurikiraho iki ?

Abantu 50 batoranijwe nk’abarushije abandi, barahita bakomeza mu cyiciro cya kabiri. Bakaba baza gusabwa kuririmba indi ndirimbo, tukazabafasha kuyifata amajwi n’amashusho na none, kugira ngo bagaragaze neza ubuhanga bwabo mu kuririmba.

Abatsinze tukaba tuza kubamenyesha umunsi n'isaha bazongera kuza kuririmba indirimbo ikenewe mu cyiciro cya kabiri.

Ni bande bazahabwa ibihembo ?

Icyiciro cya nyuma kizasigaramo abantu 10 bazaba barushije abandi bose. Uzaba uwa mbere akazahembwa akayabo ka 1,000,000 Rwf kongeraho amasezerano yo kumukorera Album imwe y’indirimbo z’amajwi n’amashusho ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye ku buryo bwihariye. Kuva ku muntu uzaba uwa kabiri kugeza k’uzaba uwa gatanu na bo bazahabwa ibihembo byiza.

INYARWANDA LTD rero tukaba twongeye gushimira cyane abitabiriye iri rushanwa ndetse n'ababashije gutsinda , tukaba tunabamenyesha ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka.

Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yabariza kuri adresses zikurikira (Guhamagara, Ubutumwa bugufi cyangwa Whatsapp).

Tel: 0783813877 / 0788304594 / 0788771325

Email: afrifame@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Babou6 years ago
    Mwakoze kbsa aho harimo impano ziri kuzamuka!!
  • jash6 years ago
    Nashimye iki gikorwa mwatangije imana nibishaka bizagera kure tubone haboneka abahatana bari kurwego nkurwabajya muri (Bgt,american got talent,x factor nizindi...... murabantu babagabo





Inyarwanda BACKGROUND