RFL
Kigali

Afrifame yagejeje umuziki w’abanyarwanda kuri Apple Music

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:29/06/2015 16:05
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena nibwo isoko rya muzika rya Apple Music ritangira, Afrifame isanzwe ifasha abahanzi kugurisha umuziki wabo ku masoko mpuzamahanga ikaba yemeza ko umuziki nyarwanda uzaba uri kuri service ya Apple Music.



Afrifame ni serivisi yatangijwe na Inyarwanda Ltd mu rwego rwo gufasha abahanzi bigenga gucunga ndetse no kubyaza inyungu ibihangano by’amajwi n’amashusho kuri Internet. Uno munsi, Afrifame yatangarije abahanzi ko alubumu (albums) zose zisanzwe zikugurishwa ku masoko y’umuziki ko zizaba ziri kuri Apple Music ubwo izafungura kuri uyu wa kabiri.

Iki gikorwa ntabwo kinyuranyije n’amasezera Afrifame isanzwe ifitanye n’abahanzi ahubwo kizabafasha kumenyakanisha umuziki wabo ku bantu benshi bityo bitume binjiza umusaruro utubutse. Apple yatangaje ko yizeye ko abantu ama miliyoni baziyandikisha kuri iyi serivisi dore ko abenshi banasanzwe bakoresha serivisi za Apple zerekeranye n’umuziki nka “Itunes”, “Itunes Radio”, “Itunes Match” ndetse na “Beats Music”. Afrifame yamaze kohereza ama alubumu (albums) yose kuri Apple Music kandi yanamaze kumenyeshwa ko indirimbo zakiriwe kandi zizaboneka ubwo serivisi izatangira kuri uyu wa kabiri.

Afrifame irashishikariza abahanzi ndetse n’abakunzi b’umuziki kuzagerageza ino serivisi nisohoka

Kugeza ubu, Afrifame imaze gushyira mu masoko alubumu (albums) nyinshi z’abahanzi bavanze (compilation) ndetse n’iz’abahanzi bihariye (individual) zose hamwe zifite indirimbo zirenga 800. Izi ndirimbo zishobora kugurirwa cyangwa kumvirwa ku masoko arenga 35 atandukanye. Kuva yatangira, Afrifame imaze guhemba abahanzi mu byiciro 3: ibyiciro 2 umwaka ushize ndetse n’icyiciro 1 uyu mwaka. Ahabanzi batandukanye 21 bakaba barabikuyemo inyungu ifatika kuri buri gihembwe (quarter).

Afrifame yamaze kugeza umuziki nyarwanda ku masoko mpuzamahanga atandukanye ya muzika

Afrifame yamaze kugeza umuziki nyarwanda ku masoko mpuzamahanga atandukanye ya muzika

Nyuma y’ibi bihembwe bitatu, abahanzi bagaragaje ko bishimiye kandi banashyigikiye iyi serivisi. Abahanzi batanze ibitekerezo by’uko iyi serivisi yatezwa imbere ikarushaho kubafasha kugera ku bafana benshi bityo bagakorera amafaranga atubutse. Afrifame nayo yakanguriye abahanzi gukora cyane bagashyikira bagenzi babo baturuka mu bindi bihugu bifite umuziki wateye imbere nka Nigeria, Tanzania, South Africa, Ghana, Uganda ndetse n’ibindi. Bagomba gukora amashusho(video) ari ku rwego rwo hejuru cyane cyane ko imbyino ndetse n’amashusho birimo gutuma abantu bakunda indirimbo batitaye ku ndimi. 

Izi ni zimwe muri Album z'abahanzi nyarwanda zigaragara mu bubiko butandukanye:

album

album

album

patient

Amazon: http://www.amazon.com/Patient-Bizimana/dp/B00KJ71HGU/ref=sr_1_1?s=dmusic&ie=UTF8&qid=1401859686&sr=1-1&keywords=Patient+Bizimana

Dominic

album

 

album

 Denise IRANZI


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND