RFL
Kigali

Adolphe wize umuziki ku Nyundo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Ni rurerure’-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/08/2017 13:39
0


Umuhanzi Murindabyuma Adolphe yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo.



Uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko yarangije kwiga ku Nyundo muri muzika mu cyiciro cya mbere cy’iri shuri, kuri ubu akaba ari gukora cyane umuziki nk’umuntu wabigize umwuga. Iyi ndirimbo ye ya mbere ikubiyemo amagambo y’imitoma umuntu wese yabwira umukunzi we yihebeye kuva kera.

"Urwo ngukunda ni ukuri ni kimeza, haba ku manywa cyangwa ninjoro ruhora ari rushya, inshingano yanjye ni ukukwitaho,.. ni wowe nifuzaga kuva kera, ni wowe wari inzozi mu buto bwanjye, none ndakubonye, ni ukuri ndishimye. Urwo ngukunda ni rurerure,..Reka mbivuge mbisubire, uri umuhoza w’umutima wanjye." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo.

Nyuma yo kuva kwiga umuziki ku Nyundo,Adolphe w'imyaka 23 y'amavuko avuga ko hari abamushyigikiye kubw'impano imurimo. Abajijwe abo ari bo, Adolphe yabwiye Inyarwanda ko kuri ubu umuraperi Shizzo uba muri Amerika ari umwe mu bari kumufasha mu muziki we, yagize ati "Shizzo ari kumfasha uburyo bwose muri muzika nko kujya muri studio abinyujije mu itsinda rye ryitwa Bugoyi Wood."

REBA HANO 'NI RURERURE' YA ADOLPHE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND