RFL
Kigali

Adele yatunguye bikomeye abafana be b’abatinganyi mu maso y'abandi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/08/2016 10:39
0


Adele ni umuhanzikazi w’umwongereza uri mu bakunzwe cyane ku isi mu ndirimbo nka Hello, Send My Love n’izindi. Ubwo yari mu gitaramo mu mujyi wa Los Angeles yatomboje abasore babiri bamusanga ku rubyiniro baganira nawe nuko bahita bamubwira ko bafite ubukwe muri Nzeri abememerera kuzabutaha, bamubajije amafaranga azabaca ababwira ko azaza ku bu



Adele yari amaze iminsi mu bitaramo bizenguruka yise Live 2016, kuri iyi nshuro yari ari kuzenguruka muri Amerika y’amajyaruguru, mu gitaramo yakoreye L.A.’s Staples Center yahamagaye abasore babiri Ryan Salonen na Vince Rossi bamusanga ku rubyiniro asaba ko babagaragaza mu mashusho Manini (big screen) aho buri wese uri muri iyo nzu yabashaga kubabona neza, nuko atangira kuganira nabo.

 

Adele yemereye aba basore kuzabatahira ubukwe mu kwezi gutaha nta kiguzi mu maso y'abandi bafana

Aba basore wabonaga bafite ibinezaneza byinshi byo kuba bari kuganira imbona nkubone no guhoberana n’uyu muhanzikazi w’icyamamare, nuko bahita banamubwira ko bafite ubukwe muri Nzeri bamubaza niba yakwemera kuzaza. Batunguwe n’uko Adele yahise yemera kuzitabira ubukwe bwabo, umwe muri aba basore yongera kumubaza igiciro cyo kuzabatahira ubukwe, undi abasubiza ko nta mafaranga yabaca azazira ubuntu, nuko ibyishimo birabarenga banafata amafoto (selfies) nawe.

Iyi ni selfie bafashe na Adele

Si ubwa mbere Adele yaba agaragaje gushyigikira abahuje ibitsina kuko mu gitaramo yakoze ku itariki 03/05/2016 nabwo yahamagaye abasore babiri ku rubyiniro umwe muri bo agasaba undi kumubera umufasha (engagement)

Ibyishimo byari byose kuri aba basore bagiye kurushinga

Kanda hano urebe uko byari byifashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND