RFL
Kigali

Umubyeyi wigeze gufashwa na Active yitabye Imana iri tsinda ryihanganisha abana asize rinabizeza ubufasha

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/07/2018 11:39
1


Mu buzima abantu babamo buri wese iyo ava akagera agira umunsi avukiraho ndetse akagira n’umunsi apfiraho. Kuri uyu wa 5 nibwo inkuru y'incamugongo yageze kuri Active ko umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside bigeze gufasha yitabye Imana. iri tsinda ryijeje abana uyu mubyeyi asize kuzababa hafi uko rishoboye.



Mu cyunamo cya 2016, muri Gicurasi tariki 28 abagize itsinda ry’abafana ba Active ryibumbiye muri ‘Active Team TOD’ bafatanyije n’abasore bagize iri tsinda ari bo Tizzo, Derek na Olvis bateguye igikorwa cya ‘Active Charity’ cyari kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri. Basuye banaremera umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 utishoboye witwa Kabanyana Victoire, bamufashisha ibyo kurya n’amafaranga yo kwishyura inzu kuko yari amaze igihe kitari gito aba mu bitaro bya Kanombe aho yari arwaye kanseri yo mu maraso.

Maman Yvette

Active n'abafana bayo basuye banaremera Victore Kabanyana

Kuva icyo gihe uyu mubyeyi ntiyahwemaga gushimira cyane itsinda rya Active na Team TOD (abafana bayo) ku bufasha bamuhaye. Ni kenshi yabikoraga akababwira ko abakunda kandi abashimira, ahora anabasabira imigisha ku Mana. Nyuma yaho urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Youth For Charity’ rwafashe umwanzuro wo gukurikirana ubuzima bwa Victoire n’umuryango we mu bufasha butandukanye bw’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi ndetse no kwita ku myigire y’abana be. 

Kabanyana Victoire (Maman Yvette)

Muri Mata tariki 6 uyu mwaka wa 2018 uyu mubyeyi yongeye kuremba ajyanwa mu bitaro bya CHUK aho yari ari ku mashini zimwongerera umwuka kuva ubwo kugeze mu ijoro ryashize tariki 6 Nyakanga 2018 aho ku isaha ya saa 20:20 inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe yatangajwe. Ndetse kuri ubu nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z'iri tsinda rya Youth For Charity n'abayigize, bashenguwe bidasanzwe n'urupfu rw'uyu mubyeyi.

Maman Yvette

Abagize Youth For Charity bashenguwe cyane n'urupfu rw'uyu mubyeyi

Abagize itsinda rya Active bakimenya iyi nkuru babaye cyane maze umwe mu bagize iri tsinda waganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com agira ati “Birababaje cyane kumva ko umuntu wagukundaga utanabitekerezaga ari n’umukecuru nk'uriya yitabye Imana. Ni inkuru mbi itubabaje cyane, gusa twakomeza abana be asize ntibumve ko ubuzima burangiye kuko babuze umubyeyi ariko basigaranye inshuti n’abavandimwe. Natwe nka Active tuzagerageza kubaba hafi n’ubwo byaba mu buryo budakabije cyane ariko ibizashoboka byose tuzagerageza kubaba hafi. Bihangane kandi umubyeyi wacu Imana imwakire mu bayo.”

Victoire n'abana be bane

Uyu mubyeyi, Kabanyana Victoire (Maman Yvette) asize abana bane, abakobwa batatu n’umuhungu umwe. Babiri muri bo; umwe azakora ikizami gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Tronc Commun (S3) undi akore igisoza amashuri yisumbuye (S6) mu gihe undi umwe yasoje ayisumbuye umwaka ushize naho undi umwe akaba yiga mu mwaka wa mbere muri CST benshi bazi nka KIST. Ntitwatinya kuvuga ko batangiye urugendo rutoroshye rw’ubupfubyi tunabonereho kubihanganisha cyane, bakomere kandi babe intwari.

Twihanganishije cyane abana uyu mubyeyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vava5 years ago
    Yooooh, baracyari bato shenge Nyagasani niko yabishatse ni bakomere.





Inyarwanda BACKGROUND