RFL
Kigali

Rubavu: 'Abuzukuru ba satani' bihaye ingamba nshya nyuma yo kuva muri gereza-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/08/2018 15:23
0


Nyuma yo kuva muri gereza bamwe mu bagize itsinda ryitwa Abuzukuru ba satani batangaje ko batangiye ubuzima bushya biga imyuga izabafasha gusiba izina ribi bubatse mu mitima y’Abanyarubavu.



'Abuzukuru ba satanu' ni itsinda ry'insoresore z'abajura zayogoje abanyarubavu. Manzi Gasto na Ukundwa D’amour bari bamaze igihe kingana n’ukwezi  bafunzwe bazira kuba bamwe mu 'buzukuru ba satani' baganiriye na Inyarwanda.com bemeza ko bahindutse ndetse ko batakibarizwa mu buzukuru ba satani. Aba basore baganira Inyarwanda bagize ubutumwa baha bagenzi babo bakibarizwa muri iri tsinda.

Taliki 19 Nyakanga 2018 ni bwo Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru yagarukaga ku buzima bw’abuzukuru ba satani basanzwe babarizwa mu karere ka Rubavu bakorera ibikorwa byabo by’ubusambo ndetse n’ubwambuzi, ibi kandi byasobanuwe neza na Mvuyekure Faustin wabanaga bya hafi nabo avuga ko nawe yajyanywe muri bo gusa akaza gufungurwa nyuma yo gusanga atarimo.

Numa yo kumenya ko abuzukuru ba satani bafunguwe Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro kirambuye n'aba bana batangaza ko bisubiyeho ndetse ko batangiye kwiga imirimo izabafasha gusiba amateka mabi bubatse muri rubanda by’umwihariko mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu. Mu gusobanura neza uko batangiye itsinda ry’abuzukuru ba satanio Manzi Gasto yagize ati:

Iri tsinda ryatangiye kera cyane twese twari tukiri bato, bitangira bamwe muri twe tutazi ibyo ari byo tuyoborwa n’abakuru ubwo rero byakomeje gutyo kugeza ubwo ribaye itsinda rigari natwe turabimenya kandi turabyemera, ubujura burakorwa kwambura abantu amashakoshi, amatelefone, ibikapu n’ibindi byose twarabikoraga gusa kugeza ubu njye namaze kubona ko nta nyungu namba zirimo na cyane ko ubuzima buri hariya muri gereza butoroshye  ntakubonye mpakuyisomo pe. 

Byagiye bivugwa ko abuzukuru ba satani bazengereje abaturage binyuze mu birego byatangwaga na bamwe mu baturage batahaga mu masaha y’umugoroba mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu ahazwi nko kuri Buhuru (mu Byahi). Nk’uko byemezwa na ba nyiri ubwite ubwabo bari bamaze hafi ukwezi bafungiwe muri gereza ya Nyabushongo, Manzi Gato kimwe na mugenzi we Ukundwa D’amour bemeza ko bamaze gutangira gahunda yo kwiga imyuga mu buryo bwo kugira icyo bikorera bo ubwabo aho gukomeza gufatwa nk’abatagira umumaro mu maso ya rubanda kandi bafite imbaraga. Ati:

Njye natangiye kwiga gusudira ndi kubyiga nta wundi mwanya nkifitiye abuzukuru ba Satani ahubwo abacyibwira ko hari umwanya nkifitemo nabagira inama yo kuvamo nabo bagashaka izindi nzira kuko hariya haruguru muri gereza nta cyiza cyaho uretse inkoni n’ibiryo bidahagije,ni kenshi badusanga bakadusaba gusubirana nabo ariko twarize nta mpamvu yo kwinangira twe twatangiye ubundi buzima.

Aba basore ntibatinya kukumbwira n’andi mazina y’abandi bana bagenzi babo bakiri muri iri tsinda ry’abuzukuru ba satani, gusa ngo ni wo mwanya wo gufasha Leta kubarwanya kuko amasomo bayabonye na cyane ko kuva batangira iki gikorwa cyo kwiba abaturage, nta nyungu igaragara bigeze bakuramo uretse kubabazwa gusa.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABUZUKURU NA SATANI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND