RFL
Kigali

Rubavu:Umusore uziranye bya hafi n''Abuzukuru ba Satani' bazengereje abaturage yadutangarije amavu n'amavuko yabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2018 8:30
3


Mvuyekure Faustin ni umusore w'i Rubavu bivugwa ko yahoze mu gatsiko k'abazwi nk''Abuzukuru ba Satani' n'ubwo we atabyemera. Uyu musore yaganiriye na Inyarwanda.com adutangariza amavu n'amavuko y'Abuzukuru ba satani.



Abazwi nk''Abazukuru ba satani' ngo bazengereje cyane abatuye mu karere ka Rubavu.  Nyuma yo kugaragazwa n'abatuye akarere ka Rubavu ko bazengerejwe n'abasore biyise 'Abuzukuru ba satani' babambura ndetse bakanabahohotera mu masaha y'ijoro, ubuyobozi bw'umwurenge wa Rubavu babarizwamo bugafunga bamwe muri bo, kuri uyu wa kane taliki 19 Nyakanga 2018, Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro n'umusore uziranye bya hafi n'Abuzukuru ba satani atangaza amavu n'amavuko yabo. Binavugwa ko nawe ari umwe muri bo n'ubwo we abihakana ndetse yigeze gutabwa muri yombi ashinjwa kuba umwe muri bo, nyuma aza kurekurwa kuko basanze atari kuri Lisite yabo.

Abuzukuru ba satani

Yadutangarije byinshi ku 'Buzukuru ba satani'-Photo:Kwizera-Inyarwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ni bwo twatembereye mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu bivugwa ko hazengerejwe cyane n'urubyiruko rwiyise Abuzukuru ba satani bitwikira ijoro bakambura abaturage ndetse bakanabahohotera byaje no kubaviramo gufungwa n'ubwo bose batashize nk'uko twabitangarijwe na bamwe mu batuye uyu murenge ndetse n'umusore witwa Mvuyekure Faustin w'imyaka 21 y'amavuko uziranye bya hafi nabo. Mu magambo ye uyu musore yagaragaje neza imvo n'imvano y'izina abuzukuru ba satani ndetse anavuga zimwe mu mpamvu zituma aba bana biheba bagahitamo kwitwa "ABUZUKURU BA SATANI" n'ubwo bo batajya babyiyita. Yagize ati:

Ayo mazina y'Abuzukuru ba satani yakomotse ku kuba hano kuri Buhuru harigeze kuba abajura ndetse n'abandi bamburaga abaturage cyane ku buryo nta kandi kazi bagiraga uretse kwambura no guhohotera abaturage, igihe cyarageze rero barashira basa nabibagiranye, ubwo rero mu minsi yashize ni bwo haje kugaragara ikibazo cy'abana bibaga ndetse nabo bakajya bahohotera abantu bamena ibikoresho byabo za moto ntibazitinya, amatelefone bayakura kugutwi, ibyo byose rero byatumye abaturiye aka gace bibuka ko na mbere iki kibazo cyari gihari maze guhera ubwo bakajya babita Abuzukuru ba Satani.

Mvuyekure Faustin wafashwe nk'umwe muri abo bana akajyanwa gufungwa hamwe nabo yaduhamirije ko atari umwe muri bo n'ubwo abo ku ruhande bavugaga ko nawe yabazengereje. Yagize ati: "Ubundi njye naringiye kugura OMO kuko nari nabonye ikiraka cyo koza Moto, ngiye kubona mbona umudaso araje aramfata arambaza ngo nkora iki ? Mbimubwiye yanga kubyemera ubwo rero bahise banjyana i Nyabushongo (Gereza) baramfunga igihe rero cyarageze bareba ku rutonde njye basanga ntarimo barandekura hasigara uwitwa Manzi Gasto n'undi umwe ntibuka amazina, njye bavuga ko ndimo ariko burya umuntu ni we wimenya".

Ikibazo cy’abuzukuru ba shitani giherutse kuganirwaho mu nama y’umutekano y’umurenge wa Rubavu yahuriyemo inzego z’ibanze, ubuyobozi bw’Ingabo ndetse na Polisi, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu yatangaje ko bagiye kuvugana n'imiryango yabo kuruta uko babajyana mu bigo ngororamuco.

Mu mwaka washize kandi mu kwezi kwa Gashyantare Polisi yataye muri yombi uwitwa Balinda Elie w’imyaka 60, wafatwaga nk’umuyobozi mukuru w’Abuzukuru ba shitani akaba yariyemereraga ko bagenzi be bajyaga kwiba bakamuzanira ibyibano akabigurisha, akabaha 50% by’amafaranga avuyemo. Kugeza ubu inzego z'umutekano zafashe ingamba kuri iki kibazo ndetse zisaba n'ababyeyi kwita ku bana babo dore ko akenshi biterwa n'uburere bakura mu miryango yabo. Agatsiko k'abazwi nk'Abuzukuru ba Satani, kagizwe n'insoresore ziri mu kigero cy'imyaka iri hejuru ya 17 y'amavuko.

Abuzukuru ba satani

Muri aka gace ni ho hakunze kuba Abuzukuru ba satani,..hafatwa nk'Ibiro byabo

UMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUSORE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha 5 years ago
    ni hatari abuzuru ba satani? yampayinga ubwo c koko abanyarubavu ntibumiwe ra?cyakora bashak irwe ahabakwiye kbsa
  • dada5 years ago
    hahaha birasekej
  • doudu5 years ago
    ndumva nawe avuga nkurimo kbsa





Inyarwanda BACKGROUND