Mu gihe abanyarwanda basanzwe bataramirwa mu njyana zisanzwe bakaryoherwa,mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2016 muri Kigali Serena Hotel i Kigali byari ibyishimo birenze ku bantu bitabiriye igitaramo cya Jazz Junction.
Kubera uburyo bari bafite inyota y’iki gitaramo, abantu bemeye batanga amafaranga yabo dore ko kwinjira byari uguhera ku bihumbi ijana,ibihumbi cumi na bitanu, ndetse na n’ibihumbi icumi kumanura.Abatanze amafaranga yabo, bagiriye ibihe byiza muri icyo gitaramo kugeza aho bataha bavugishwa(babarirana inkuru y'ibyiza bahaboneye).
Iki gitaramo cyatangiye bitinze ho gato ku isaha yari yagenwe ndetse abantu benshi bari bafite impungenge ko kititabirwa ariko kubw’umutuzo wabanje kuranga aho cyagombaga kubera,bidatinze ku isaha ya saa tatu z’ijoro buri wese n’uwe baje kwinjira ibyicaro byagenwe biba bicye.
Witegereje abari bitabiriye iki gitaramo barimo n’abanyamahanga ibyishimo byari byose bikagaragarira ku binezaneza byo mu maso,gukoma amashyi no gufatanya indirimbo n’umuhanzi wabaga agiye ku rubyiniro.
Abantu benshi bari aho bageze aho bafatana ku ntugu kubw’uburyohe bagiriye muri icyo gitaramo. Uko kwishimira uwo muziki wa Jazz mu buryo bugaragarira buri wese byerekanye ko injyana ya Jazz ikunzwe cyane kurusha izindi zimenyerewe mu muziki nyarwanda.
Nta kwifata kwari guhari uwishimaga wese yabigaragazaga ku maso he hagacya
Philip Laurent w’imyaka 45, umunya Canada uba mu Rwanda wari witabiriye iki gitaramo, yashimangiye uburyohe yagiriye muri iri joro ndetse yemeza ko nta gihugu kimuryohera nko mu Rwanda. Yagize ati:
Abanyarwanda n’ubwo mwanyuze mu mateka mabi ariko mumaze kwigarurira imitima yacu abanyamahanga.Mfite imyaka 45 y’amavuko nagenze mu bihugu byinshi ariko nta gihugu kirandyohera nk’u Rwanda.Iri ryari ijoro ry’umunezero n’ibyishimo, Imana ibahe umugisha.”
Iby’uko icyo gitaramo cyari ntagereranywa, byashimangiwe na Uwase Brendah wari wasohokanye n’ababyeyi be, uyu akaba yavuze ko byamurenze kuko atabina aho ahera asobanura uburyo yishimiye icyo gitaramo. Ati:”Njye nkunze kwitabira ibitaramo ariko iki kirandenze kabisa,ibaze nta babyinnyi bagaragaye mo ariko buri wese yaryohewe n’umudiho w’ingoma, gitari n’amajwi yabahanzi.”
Umuhanzi uzwiho ubuhanga bukomeye mu gucuranga gitari Michael Ouma [Myko Ouma] wo muri Uganda ageze kurubyiniro bamwe wagiraga ngo barabonekewe. Byaje kuba akarusho abaririmbyi ba Neptunez Band na Mani Martin bageze ku rubyiniro,abari aho bakoma amashyi menshi bamwe bavuza n’impundu.
Byari ibyishimo byinsho ubwo Mani Martin yageraga ku rubyiniro
Icyatangaje abantu benshi bitabiriye iki gitaramo n’uko nta wundi muhanzi nyarwanda wahagaragaye usibye Mani Martin. Iyo yabaye intandaro yo kubanengaho ubunebwe kutitabira iby’abandi ngo bahakure isomo kandi ariwo mwanya wo kwinenga no kugira ibyo bakosora.
Reba mu mafoto uko iki gitaramo cyagenze
Wari umuziki utuje ariko uryoshye cyane
By Abdou Bronze
Amafoto-Jean Luc Habimana
TANGA IGITECYEREZO