Mu ijoro ryashize tariki 22 Ukuboza 2017 kuri The Mirror Hotel i Remera habereye ibirori byo gutanga ibihembo ku bakundana bahize abandi mu mwaka w’2017 byiswe ‘Best Couple Awards 2017’ aho abegukanye ibi bihembo bishimiye intsinzi bafatanyije mu rukundo rwabo.
Ibi birori bikaba byarateguwe mu buryo bw’amarushanwa aho hahatanye ama couple icumi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abakunzwe cyane bakaba aribo batsinze irushanwa. Couple ya Byiringiro Aime na Dinah bakaba aribo begukanye umwanya wa mbere ndetse bakanagaragaza ko badatewe ipfunwe no kuba bakundana.
Dinah na Aime ni bo begukanye igihembo cya Best Couple 2017
Twegereye iyi couple tuyibaza uko yakiriye ibi bihembo, Aime asubizanya ibyishimo byinshi. Yagize ati:“Muri aka kanya ntabwo nabona amagambo mvuze. Nanjye mu buzima, mu ndiba z’u Rwanda nitwe tubaye couple ya 2017, mu Rwanda harimo ama couple menshi pe kandi meza tutanazi, kuba mu ma couple yose ari twe twagiriwe icyizere cyo gutorwa ni igikorwa gikomeye cyane.”
Dinah umaze imyaka irenga 2 akundana na Byiringiro Aime nawe yishimiye iki gikorwa cyane. Yagize ati; “Ni igikorwa cyanshimishije cyane kuko ni n’ubwa mbere gitangiye kuba hano mu Rwanda…Nabanje kubipinga ariko ndashimira cyane abantu badufashije, bakadusupportinga…Urukundo ni rwiza.”
Dinah na Aime bahamirije urukundo rwabo mu ruhame
Bimwe mu byagendeweho mu matora harimo abakunze amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, imyambarire yabo ndetse n'uburyo bagaragazamo urukundo rwabo. Impande zombi y'aba Dinah yaba na Aime buri wese ahamya ko umukunzi we atandukanye n’abandi bose yaba yarabonye bitewe n’umwihariko umwe agira ku wundi ndetse n’ukuri bagaragarizanya mu rukundo no kuba badaterwa ipfunwe no kuba bakundana bakabigaragariza bose mu ruhame no ku mbuga nkoranyembaga.
Mutoni Assia na Mani MArtin bari bamwe mu bagize akanama nkemurampaka k'iri rushanwa
Umwe mu bateguye ibi birori, Diana Ariella yadutangarije impamvu bateguye iki gikorwa. Yagize ati: “Nabonaga ari yo event ishobora kugira inyungu kandi ifite igishoro gitoya…Nabibwiye mugenzi wanjye nk’igitekerezo, duhita tubifata nka Business…Ibintu byo gukundana urubyiruko rubyumva vuba, rukitabira ndetse n’abantu bakuru bamwe na bamwe bakabyitabira…”
Jay Rwanda, Jolie na Diana nibo bateguye iki gikorwa
Ibi bihembo byateguwe na Diana afatanyije na Jolie, bakomeje kugira ibanga rikomeye agaciro k’ibihembo batanze. Couple ya mbere yahembwe igikombe, ikamba n’umwenda w’umukobwa. Icyo gihembo kikaba giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga azaba ari hejuru y’ibihumbi ijana.
Ibihembo Best Couple 2017 yahawe: Igikombe, ibahasha y'amafaranga, ikamba n'umwenda w'umukobwa
Ibi birori byagaragayemo bamwe mu byamamare bitandukanye, ndetse bamwe mu bahanzi bataramiye abitabiriye ibi birori harimo Mucoma n’itsinda rya Yemba Voice.
Yemba Voice yasusurukije abitabiriye ibi birori
AMAFOTO:
Ababyeyi bombi ba Jolie n'awa Diana baje kubashyigikira babafasha gushyikiriza ibihembo Best Couple 2017
Abakundana bari bitabiriye ibi birori
Dinah ukundana na Aime yatamirijwe ikamba anambikwa umwenda w'umukobwa watsindiye irushanwa ry'abakundana 2017 ribaye ku nshuro yaryo ya mbere
Amafoto: Bonaventure KUBWIMANA
TANGA IGITECYEREZO