RFL
Kigali

Aime & Dinah batsindiye igihembo cya Best Couple Awards 2017 bagaragariza mu ruhame ko bakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/12/2017 16:20
4


Mu ijoro ryashize tariki 22 Ukuboza 2017 kuri The Mirror Hotel i Remera habereye ibirori byo gutanga ibihembo ku bakundana bahize abandi mu mwaka w’2017 byiswe ‘Best Couple Awards 2017’ aho abegukanye ibi bihembo bishimiye intsinzi bafatanyije mu rukundo rwabo.



Ibi birori bikaba byarateguwe mu buryo bw’amarushanwa aho hahatanye ama couple icumi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abakunzwe cyane bakaba aribo batsinze irushanwa. Couple ya Byiringiro Aime na Dinah bakaba aribo begukanye umwanya wa mbere ndetse bakanagaragaza ko badatewe ipfunwe no kuba bakundana.

Best Couple

Dinah na Aime ni bo begukanye igihembo cya Best Couple 2017

Twegereye iyi couple tuyibaza uko yakiriye ibi bihembo, Aime asubizanya ibyishimo byinshi. Yagize ati:“Muri aka kanya ntabwo nabona amagambo mvuze. Nanjye mu buzima, mu ndiba z’u Rwanda nitwe tubaye couple ya 2017, mu Rwanda harimo ama couple menshi pe kandi meza tutanazi, kuba mu ma couple yose ari twe twagiriwe icyizere cyo gutorwa ni  igikorwa gikomeye cyane.”

Dinah umaze imyaka irenga 2 akundana na Byiringiro Aime nawe yishimiye iki gikorwa cyane. Yagize ati; “Ni igikorwa cyanshimishije cyane kuko ni n’ubwa mbere gitangiye kuba hano mu Rwanda…Nabanje kubipinga ariko ndashimira cyane abantu badufashije, bakadusupportinga…Urukundo ni rwiza.”

Best Couple

Dinah na Aime bahamirije urukundo rwabo mu ruhame

Ubwo bahembaga, bamwe bagagaragaje ko urukundo rushobora kubamo amakorosiJay Rwanda uheruka kuba Mister Africa

Bimwe mu byagendeweho mu matora harimo abakunze amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, imyambarire yabo ndetse n'uburyo bagaragazamo urukundo rwabo. Impande zombi y'aba Dinah yaba na Aime buri wese ahamya ko umukunzi we atandukanye n’abandi bose yaba yarabonye bitewe n’umwihariko umwe agira ku wundi ndetse n’ukuri bagaragarizanya mu rukundo no kuba badaterwa ipfunwe no kuba bakundana bakabigaragariza bose mu ruhame no ku mbuga nkoranyembaga.

Best Couple

Mutoni Assia na Mani MArtin bari bamwe mu bagize akanama nkemurampaka k'iri rushanwa

Umwe mu bateguye ibi birori, Diana Ariella yadutangarije impamvu bateguye iki gikorwa. Yagize ati: “Nabonaga ari yo event ishobora kugira inyungu kandi ifite igishoro gitoya…Nabibwiye mugenzi wanjye nk’igitekerezo, duhita tubifata nka Business…Ibintu byo gukundana urubyiruko rubyumva vuba, rukitabira ndetse n’abantu bakuru bamwe na bamwe bakabyitabira…”

Best Couple

Jay Rwanda, Jolie na Diana nibo bateguye iki gikorwa

Ibi bihembo byateguwe na Diana afatanyije na Jolie, bakomeje kugira ibanga rikomeye agaciro k’ibihembo batanze. Couple ya mbere yahembwe igikombe, ikamba n’umwenda w’umukobwa. Icyo gihembo kikaba giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga azaba ari hejuru y’ibihumbi ijana.

Best Couple

Ibihembo Best Couple 2017 yahawe: Igikombe, ibahasha y'amafaranga, ikamba n'umwenda w'umukobwa

Ibi birori byagaragayemo bamwe mu byamamare bitandukanye, ndetse bamwe mu bahanzi bataramiye abitabiriye ibi birori harimo Mucoma n’itsinda rya Yemba Voice.

Best Couple

Yemba Voice yasusurukije abitabiriye ibi birori

AMAFOTO:

Ibirori by'abakundana

Best Couple

Ababyeyi bombi ba Jolie n'awa Diana baje kubashyigikira babafasha gushyikiriza ibihembo Best Couple 2017

Best Couple

Abakundana bari bitabiriye ibi birori

Best Couple

Dinah ukundana na Aime yatamirijwe ikamba anambikwa umwenda w'umukobwa watsindiye irushanwa ry'abakundana 2017 ribaye ku nshuro yaryo ya mbere

Amafoto: Bonaventure KUBWIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nizereko iri rushanwa rireba abantu babana mu rugo ndavuga basezeranye byemewe namategeko y'urwanda ,bagasezerana n'imbere y'Imana kuko bibaye ari couplet zitarabana kuri jyewe nabifata nkigikorwa kigayitse . Gusomana muruhame kuriya. si ibyumuco wacu pe!. Imana idufashe rubyirukorw'Urwanda
  • Eric6 years ago
    None nigute ya couple yawamutype winganzwa mpora mbona yambaye imyenda isa niyumugore we cg umu copine we kuri IG ataribo babaye abambere bitwa niba Ari tonia nibindi bikurikira bigaragara ko bakuye muri film za Antonio banderas amazina yabo ataribo babaye abambere ?!
  • Tens 6 years ago
    Nizereko ko ari Umugore we sinon byaba biteye agahinda
  • Kazitunga6 years ago
    Uyu mu type ngo ni jayd atangiye kwicisha amazi akora ufutaramo twa underground umuntu uri ku rwego rwa Africa yidusebya





Inyarwanda BACKGROUND