RFL
Kigali

Abdu Mulaasi wo muri Uganda wigeze kwijundika Charly na Nina agiye kuza mu Rwanda kuhataramira

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/09/2018 18:58
0


Umuhanzi wo muri Uganda, Abdu Mulaasi wamamaye mu ndirimbo 'Kokonyo' agiye kugaruka mu Rwanda muri gahunda z'ibitaramo binyuranye azahakorera. Ni ibitaramo yateguye ku bufatanye n'umunyarwanda witwa MP Jesus Promoter uba muri Uganda.



Abdu Mulaasi ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Uganda. Indirimbo ye 'Kokonyo' yamwandikiye izina mu ruhando rwa muzika dore ko imaze kurebwa inshuro hafi miliyoni 7 mu gihe cy'umwaka umwe gusa imaze kuri Youtube. Afite izindi ndirimbo zinyuranye zirimo; Byali Mu Plan, Etofaali, Swimming pool, People power, Ngenda Kusiba Farm n'izindi. MP Jesus Promotor yabwiye Inyarwanda.com ko Abdu Mulaasi agiye gutaramira mu Rwanda mu bitaramo binyuranye bari gutegurana.

Kimwe mu bitaramo Abdu Mulaasi azakorera mu Rwanda, ni ikizabera kuri New H Zone tariki 23 Nzeli 2018. Azaba ari kumwe na Dj Kedru ndetse n'ababyinnyi bo muri Uganda. Kwinjira bizaba ari 1000Frw ku bantu bose. Nyuma y'iki gitaramo, azakora n'ibindi binyunyuranye azatangaza nyuma. Abdu Mulaasi ugiye kuza mu Rwanda, aherutse gutangaza ko yifuza gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba, icyakora Theo Bosebabireba we yabwiye Inyarwanda.com ko azakorana indirimbo n'uyu muhanzi niyakira agakiza.

Abdu Mulaasi

Igitaramo Abdu Mulaasi agiye gukorera i Kigali

Ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2016, Abdu Mulaasi yijunditse Charly na Nina abashinja ubwirasi n'agasuzuguro. Ngo banze kumusuhuza mu gihe bari baririmbye mu gitaramo cye, bigaragarira buri wese ko ari we muhanzi mukuru. Icyo gihe yabwiye Izuba Rirashe ati: "Umuziki bagabanyemo amarere, boroshye umuziki kuko babashyize mu gitaramo cyanjye nk’umuhanzi uvuye hanze muri Afurika bo ntibashobora no kuvuga ngo baze bansuhuze kandi babona ari njye uri hejuru yabo. Ni byiza ko umuntu yubaha mukuru we, nk’urugero njyewe niha icyubahiro nkagiha n’abandi nicyo abandi banyubahira; ko niyubaha nkubaha n’abandi ariko bariya bana ntabwo banyubashye."

Yakomeje agira ati "Bagombaga kuza bakanyegera nk’umuntu uje mu gihugu kuko nari umushyitsi bakansuhuza bakambwira bati twitwa ‘Charly na Nina’ turaza kuririmbana mu gitaramo, kuko nk’urugero twebwe i Kampala iyo bazanye umuhanzi nka 50 Cent cyangwa Usher bakagushyiraho nk’uri bubabanzirize twe turaza tukamusuhuza tukamwibwira, tukamuha ikaze tukamubwira tuti ni twebwe turi buririmbane hanyuma n’uwo muhanzi akishima ko bamweretse abahanzi bo mu gihugu yasuye. Charly na Nina rero bagombaga kuza bakansuhuza nk’umuntu bakiriye cyangwa se nk’umuntu tugiye kuririmbana kuko sinari mbazi, nari narigeze kubumvaho rimwe ariko sinari nzi ko ari bo. Abahanzi dukwiye gufatana urunana ikiduhuza twese ni mikoro.”

Ku rundi ruhande, Charly yatangaje ko ibyo uyu muhanzi wo muri Uganda avuga atari byo, ko we yaje akererewe ntibabone umwanya wo kumuvugisha. Yagize ati “Ntabwo twamwiraseho, ahantu we yari yicaye si ho twari twicaye, yari yicaye hirya twe twicaye hino abandi bose bo twarabaganirije ariko we yahageze yakererewe, kandi bwari bumaze kwira cyane (2 pm) ahita aririmba nawe dutaha ariko urabizi ko hari igihe umuntu aba ananiwe agomba kuruhuka.”

REBA HANO 'KOKONYO' YA ABDU MULAASI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND