RFL
Kigali

Abazitabira igitaramo cyatumiwemo umunyarwandakazi Somi ubarizwa muri Sony Music bahishiwe byinshi

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:12/02/2018 23:02
1


Abakunzi b’injyana ya JAZZ bahishiwe byinshi mu gitaramo “SOMI LIVE IN KIGALI” cyatumiwemo umunyarwandakazi ubarizwa muri Sony Music. Ni igitaramo kiba kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 muri Kigali Mariiott Hotel



Iki gitaramo kizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Jazz ari we Somi ndetse kuri ubu akaba yamaze kugera mu Rwanda dore ko asanzwe akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba ari umunye Zambia ufite inkomoko mu Rwanda nk'uko abyemeza akavuga ko papa we umubyara ari umunyarwanda.

Somi

Umuhanzi Somi mu kiganiro n'abanyamakuru b'i Kigali

Umunyarwandakazi Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi w'imyaka 38 y'amavuko, yegukanye igihembo ubwo hahembwaga mu bahanzi bakoze neza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bihembo byiswe “NAACP Image Awards” mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018 mu mujyi wa Los Angeles. Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 49 bikaba bitegurwa mu gukumira ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku ruhu cyangwa ku nkomoko y’umuntu rikunzwe gukorerwa cyane cyane abirabura muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 12 Gashyantare 2018, Somi yavuze ko yiteguye gususurutsa abatuye u Rwanda. Abajijwe niba hari abahanzi bo mu Rwanda yaba azi, Somi yavuze ko azi Kayirebwa Cecile wenyine. Umuhanzi Somi kandi ngo atewe ishema no kuvuga ko akomoka mu Rwanda kuko ari igihugu kiri gutera imbere vuba. Hari hashize imyaka cumi n’ine Somi ubwo aheruka mu Rwanda ariko we n’itsinda rimucurangira rituruka mu Bwongereza batangajwe no kubona ukuntu umujyi wa Kigali usa neza.

Somi

Iki gitaramo cyateguwe na Afrogroov

Somi yegukanye igihembo “NAACP Image Awards” nyuma y’uko Album ye yitwa ‘Petite Afrique’ ihigitse izindi zahataniraga iki gihembo mu cyiciro cya ‘Outstanding Jaz Album’ (album nziza kurusha izindi iri mu njyana ya Jazz) zirimo “Boundless” ya Damien Escobar, “Dreams and Daggers” ya Cécile McLorin Salvant, Poetry In Motion” ya Najee na “So It Is” y’itsinda Preservation Hall Jazz Band.

SomiUmunyarwandakazi Somi ubwo yari amaze guhabwa iki gihembo

Kwinjira muri iki gitaramo Somi yatumiwemo i Kigali, ni 25000frw mu myanya isanzwe mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 50000frw. Amatike ari kugurirwa ahanyuranye muri Kigali harimo no kuri Kigali Marriott Hotel. Somi ni umuririmbyi mpuzamahanga wamamaye cyane mu njyana ya Jazz ndetse afitanye amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013 i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika. 

Sony Music ikaba izwiho kuba yarakoranye n’ibyamamare nka Alicia Keys, Backstreet Boys, Boney M., Bow Wow, Brandy, Calvin Harris, Celine Dion, Chris Brown, Ciara, Britney Spears, Justin Timberlake, Michael Jackson, Miley Cyrus, Pink, R. Kelly, Taylor Swift, Whitney Houston n’abandi.

Somi

Igitaramo Somi yatumiwemo i Kigali

Somi

Mutzig ni umwe mu baterankunga b'iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • olivier6 years ago
    ni gute abanyrda tuzashyigikira iby,iwacu mu gihe ibiciro bikomeza kuba hejuru niba mushaka kuzamura impano z,abanyrda mujye mugabanya cyane kugira ngo na,wawundi ufitite agire aho yibona maze dushyigikire abahanzi bacu batere imbere bazamure n,ibendera ry,igihugu mu ruhando mpuzamahanga





Inyarwanda BACKGROUND