RFL
Kigali

Abazi ibya Safi na Knowless babyumva ukwabo ariko inkuru mpano ni njye uzi aho yaturutse - Zizou Alpacino (Video)

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:13/11/2015 12:22
12


Indirimbo yitwa “Vuba vuba” ya Dj Zizou afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye, ubwo yasohokaga mu minsi ishize yongeye kubyutsa iby’urukundo rwa Knowless na Safi, nyamara Dj Zizou watangije umushinga w’iyi ndirimbo yemeza ko ari we wenyine uzi imvano y’inkuru iririmbwa muri iyi ndirimbo.



Ubwo indirimbo “Vuba Vuba” yasohokaga mu minsi ishize, abantu batandukanye bahise bagaruka ku magambo ya Knowless na Safi ndetse banashimangira ko buri umwe muri aba yashatse kwihaniza undi. Mu bagiye baca amarenga bagashaka kwerekana ko iyi ndirimbo koko irimo amagambo yo kwihangangirizanya hagati ya Safi na Knowless, harimo na Safi ubwe wagiye yerekana ko yanze ko bamwibasira mu ndirimbo agasaba ko nawe yagira icyo yongeraho abwira Knowless. Nyamara Dj Zizou ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, yashimangiye ko ibiri muri iyi ndirimbo ari we uzi ukuri kwabyo wenyine.

Abazi ibya Knolwless na Safi ibiri mu ndirimbo babyumva ukwabo bakagerageza kubihuza, ariko inkuru mpamo y’ibivugwa mu ndirimbo ninjye uzi aho yaturutse. Iyi ndirimbo ubundi, igitekerezo cyo kuyikora nagikuye kuri mama, niwe wambwiye ukuntu abona abasore batagikunda gushaka abagore, basigaye batera abakobwa inda gusa n’ibindi nk’ibyo, nza gushaka uko nakora indirimbo ibigarukaho… N’indi ndirimbo Knowless yahuriramo na Safi, abantu wasanga bayumvise ukwabo... Zizou Alpacino

Wampoyiki na Barahurura za Urban Boys ndetse n’indirimbo za Knowless nka Wari uri he na Tulia, byagiye byumvikana mu matwi ya benshi ko zabaga zigaruka cyane ku mateka y’urukundo rwa Safi na Knowless. Si kenshi bagiye bahurira mu ndirimbo imwe, ariko iyi yitwa “Vuba Vuba” ho bagombaga kuririmbamo bose, maze habanza Safi waririmbye amagambo yahise akurikirwa na Knowless maze benshi bavuga ko amusubiza amwereka ko yirangayeho.

Knowless Butera

Safi atangira agira ati: “Nta mpuhwe abatagire bangiriraga, nabaga nikundiye umwana bakamuyora, abandi ngo mbashyire mu mago kandi nkiri mutoya...”. Iki gitero cya Safi gihita gikurikirwa n’icya Knowless wumvikanisha ko aba asubiza amagambo ya Safi, aho aririmba agira ati: “Wari umwana utazi aho biva n’aho bigana, isomo niba utararifashe bazongera bakwereke, isomo niba utararifashe uzongera ubabare...”

Urukundo rwa Safi na Knowless rwakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda

Urukundo rwa Safi na Knowless rwakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda

Kugeza aha Safi yari yaramaze kuririmba igice cye, ariko akimara kumva amagambo yahise aririmbwa na Knowless akamusubiza ko niba atarabonye isomo n’abandi bazamwereka, yanze ko iyi ndirimbo yasohoka ndetse ahita anasaba Dj Zizou nka nyirindirimbo uba wahurije hamwe aba bahanzi, ko yareka akongeramo ikindi gice nawe akagira icyo avuga kuri Knowless, ari nabyo byatumye indirimbo itinda gusohoka. Byaje kurangira byemejwe ko Safi yongeramo ibindi maze nabwo agaruka ku magambo ya Knowless agira ati: “Reka ngire vuba vuba,... nawe atazamera nka babandi babonye isha itamba bagata urwo bari bambaye”.

Nyuma y’ibi byose, Dj Zizou wamaze gushyira hanze amashusho yayo yavuze ko nta kibazo na gito cyabaye hagati ya Knowless na Safi ndetse anagaya abari baragiye bavuga ko ibisa n’ihangana rya Knowless na Safi bizatuma hadakorwa amashusho y’iyi ndirimbo, nyamara akaba yarakozwe ndetse akaba ari ku rwego rwiza.

REBA HANO AMASHUSHO YA VUBA VUBA:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mvyariye prosper8 years ago
    Bite vyanyu?kubwanje numva nabwira Safi na Knowless bagasubiza hamwe murukundo maze bigakomera kuko nkuko abakurambere babivuze "aho kaciye ntihaca urwanko" maze NatWest aba fans tukomeze kuryoherwa!Thx at all
  • emery tuyikeze8 years ago
    jmbonavyashboka kobakndany
  • peter8 years ago
    eregurukundonirwiza. iyobosebizeran abibabyiz nipeter 0726957112
  • Songa8 years ago
    Indiimbo nziza Video mbi cyane cheap , na gahunda, move ziri desorganised, video mbi pe nubwoi irimo abastar!!
  • 8 years ago
    Safi yazize ubuhehesi bwe,kandi ni indaya
  • 8 years ago
    abotwarabahaz.
  • mwizerwa frank8 years ago
    ziz kbs urakaze
  • Habumuremyi Philippe8 years ago
    ahaaa ibya safi na kwowless byo ndumva bikaze gusa ariko bareke guterana amagambo kuko nibibaho mubuzima kandi ndakeka bitakagombye kuba ikibazo,
  • marthens 8 years ago
    ibi muzabireke bari bakiri abana. Kandi ntibitangaje kuko nta mu star ugira Urukundo.
  • pasha papisha8 years ago
    ntampamvu bakwiy kubivuga kuko ni nkuko nabandi bose babiririmba
  • 8 years ago
    abo nti mubazi Kandi disi buriya clement azi ko ngo yafatishije safi na kabebe njye ndabazi bafitanye umubano wihariye mwitonde mugende gake turi muri monde ya beton monde ya benefice byose ni agakino kateguwe
  • 8 years ago
    aaaaaaaaaaah birakaze





Inyarwanda BACKGROUND