Indirimbo yitwa “Vuba vuba” ya Dj Zizou afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye, ubwo yasohokaga mu minsi ishize yongeye kubyutsa iby’urukundo rwa Knowless na Safi, nyamara Dj Zizou watangije umushinga w’iyi ndirimbo yemeza ko ari we wenyine uzi imvano y’inkuru iririmbwa muri iyi ndirimbo.
Ubwo indirimbo “Vuba Vuba” yasohokaga mu minsi ishize, abantu batandukanye bahise bagaruka ku magambo ya Knowless na Safi ndetse banashimangira ko buri umwe muri aba yashatse kwihaniza undi. Mu bagiye baca amarenga bagashaka kwerekana ko iyi ndirimbo koko irimo amagambo yo kwihangangirizanya hagati ya Safi na Knowless, harimo na Safi ubwe wagiye yerekana ko yanze ko bamwibasira mu ndirimbo agasaba ko nawe yagira icyo yongeraho abwira Knowless. Nyamara Dj Zizou ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, yashimangiye ko ibiri muri iyi ndirimbo ari we uzi ukuri kwabyo wenyine.
Abazi ibya Knolwless na Safi ibiri mu ndirimbo babyumva ukwabo bakagerageza kubihuza, ariko inkuru mpamo y’ibivugwa mu ndirimbo ninjye uzi aho yaturutse. Iyi ndirimbo ubundi, igitekerezo cyo kuyikora nagikuye kuri mama, niwe wambwiye ukuntu abona abasore batagikunda gushaka abagore, basigaye batera abakobwa inda gusa n’ibindi nk’ibyo, nza gushaka uko nakora indirimbo ibigarukaho… N’indi ndirimbo Knowless yahuriramo na Safi, abantu wasanga bayumvise ukwabo... Zizou Alpacino
Wampoyiki na Barahurura za Urban Boys ndetse n’indirimbo za Knowless nka Wari uri he na Tulia, byagiye byumvikana mu matwi ya benshi ko zabaga zigaruka cyane ku mateka y’urukundo rwa Safi na Knowless. Si kenshi bagiye bahurira mu ndirimbo imwe, ariko iyi yitwa “Vuba Vuba” ho bagombaga kuririmbamo bose, maze habanza Safi waririmbye amagambo yahise akurikirwa na Knowless maze benshi bavuga ko amusubiza amwereka ko yirangayeho.
Safi atangira agira ati: “Nta mpuhwe abatagire bangiriraga, nabaga nikundiye umwana bakamuyora, abandi ngo mbashyire mu mago kandi nkiri mutoya...”. Iki gitero cya Safi gihita gikurikirwa n’icya Knowless wumvikanisha ko aba asubiza amagambo ya Safi, aho aririmba agira ati: “Wari umwana utazi aho biva n’aho bigana, isomo niba utararifashe bazongera bakwereke, isomo niba utararifashe uzongera ubabare...”
Urukundo rwa Safi na Knowless rwakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda
Kugeza aha Safi yari yaramaze kuririmba igice cye, ariko akimara kumva amagambo yahise aririmbwa na Knowless akamusubiza ko niba atarabonye isomo n’abandi bazamwereka, yanze ko iyi ndirimbo yasohoka ndetse ahita anasaba Dj Zizou nka nyirindirimbo uba wahurije hamwe aba bahanzi, ko yareka akongeramo ikindi gice nawe akagira icyo avuga kuri Knowless, ari nabyo byatumye indirimbo itinda gusohoka. Byaje kurangira byemejwe ko Safi yongeramo ibindi maze nabwo agaruka ku magambo ya Knowless agira ati: “Reka ngire vuba vuba,... nawe atazamera nka babandi babonye isha itamba bagata urwo bari bambaye”.
Nyuma y’ibi byose, Dj Zizou wamaze gushyira hanze amashusho yayo yavuze ko nta kibazo na gito cyabaye hagati ya Knowless na Safi ndetse anagaya abari baragiye bavuga ko ibisa n’ihangana rya Knowless na Safi bizatuma hadakorwa amashusho y’iyi ndirimbo, nyamara akaba yarakozwe ndetse akaba ari ku rwego rwiza.
REBA HANO AMASHUSHO YA VUBA VUBA:
TANGA IGITECYEREZO