RFL
Kigali

Abazaba bagize akanama nkemurampaka muri PGGSS8 bamaze kumenyekana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/05/2018 15:15
1


Irushanwa rya PGGSS8 rigiye gutangira, kuri iyi nshuro noneho bitandukanye nibisanzwe kuko umuhanzi noneho uzegukana iri rushanwa ari uzaba yahawe amajwi n’itsinda ryabazaba bagize akanama nkemurampaka bihabanye nisanzwe cyane ko gutorwa kuri SMS nabyo byagiraga ijambo kuwegukana irushanwa.



Izi mbaraga nyinshi abagize akanama nkemurampaka bahawe muri iri rushanwa zatumye kuri ubu abahanzi bahanganye no kuzabemeza kugira ngo amanota bazabona ku kibuga azabe ariyo aca urubanza ku muhanzi uzegukana irushanwa agahabwa miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (20000000frw) mu gihe uzatsinda binyuze mu matora we azahabwa miliyoni cumi n'eshanu z'amafaranga y’u Rwanda (15000000frw) bivuze ko uzaba yatsinze imbere y’akanama nkemurampaka anashobora kandi gutsinda no mu matora nabyo ubwabyo byakajijwe dore ko bihabanye na mbere.

Kuri ubu amatora ya Sms yanatangiye abahanzi bahatana bari gutorwa binyuze mu butumwa bugufi ariko nanone hifashishijwe imibare y’ibanga iri mu mifuniko ya za Primus z’ubwoko bwose, aha byumvikane neza ko utaguze cyangwa adafite umufuniko wa Primus bidashoboka ko yatora.

Image result for ABAGIZE AKANAMA NKEMURAMPAKA PGGSSTonzi, Aimable Twahirwa ndetse na Lion Imanzi ni bo bazaba bagize akanama nkemurampaka

Ikindi gishya kiri mu irushanwa rya PGGSS8 kinakomeza irushanwa n’ihangana imbere y’akanama nkemurampaka ni uko kuri iyi nshuro noneho hazahembwa abahanzi batanu ba mbere gusa mu manota y’abagize akanama nkemurampaka, bivuze ko uwa gatandatu kuzamura  batazahembwa.  Aha uwa kabiri azahembwa 4000000frw, uwa gatatu ahembwe 3500000frw mu gihe uwa kane azahembwa 3000000frw.

Batangaza abazaba bagize akanama nkemurampaka umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu yabwiye abanyamakuru ba TV10 mu kiganiro Ten to night cyo kuri iki cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 ko abagize akanama nkemurampaka batigeze bahinduka bijyanye n'abari bakagize muri PGGSS7. Abagize ako kanama ni: Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi. Ku kijyanye n'abandi bazakora muri iri rushanwa barimo aba Mcs naba Djs uyu muyobozi wa EAP yatangaje ko bazamenyakana mu minsi iri imbere nyuma yuko bamaze kugirana amasezerano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karake5 years ago
    Ko mbonamo se TONZI kandi bavuga ngo ni umurokore uririmba indirimbo z'imana?? Ariko nubwo amadini menshi yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw'i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI,kubabohore nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32.





Inyarwanda BACKGROUND