RFL
Kigali

Abatuye i Huye ni bo batahiwe na Airtel Muzika kuri uyu wa 6 hamwe na Meddy na Riderman

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/10/2017 18:03
3


Nyuma ya Nyamasheke, abatuye i Huye no mu nkengero zaho ni bo bagezweho mu gutaramana na Airtel Muzika ndetse abahanzi Meddy na Riderman bakazaba babukereye bagiye gutaramira abatuye muri aka gace. Igitaramo kizaba kuri uyu wa 5 tariki 07/10/2017.



Ku bakunzi ba Hiphop by’umwihariko ku bisumizi, uyu ni umwanya mwiza wo kubonana na Riderman ndetse bagataramana nawe. Nta n’uwashidikanya ko Meddy azaba akumbuwe i Huye nyuma y’imyaka hafi umunani ataba mu Rwanda, ibi byose byashobotse kubera Airtel ihoza abanyarwanda ku mutima kuko yizera ko u Rwanda rukwiye ibyiza.

AIRTEL

Riderman yiteguye gutarama i Huye

Iki gitaramo kizabera i Huye kiraba icya 2 mu bitaramo 4 biteganyijwe muri Airtel Muzika Tours, ibi bitaramo bigamije kwishimana n’abafatanyabuguzi ba Airtel n’abanyarwanda muri rusange ndetse no kurushaho kubwira abantu poromosiyo za Tunga na Wiceceka zikubiyemo ibyiza byinshi. Muri Airtel Tunga ushobora gutsindira moto cyangwa imodoka, kugeza ubu amanyamahirwe 3 bamaze gutsindira moto muri Airtel, ikurikiyeho ishobora kuba iyawe, ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 ku giceri cy’ijana gusa ukaba watsindira kimwe muri ibyo bihembo uko urushaho kwiyongerera amanota.

AIRTEL

Meddy azataramana n'ab'i Huye

Iri rushanwa ririmo ibibazo byo gusubiza aho ubazwa wasubiza igisubizo cy’ukuri ugahabwa amanota 100, watanga igisubizo kitari cyo ugahabwa amanota 50 y’uko wagerageje, buri muntu wese kandi witabiriye irushanwa rya Airtel Tunga ahabwa amafaranga y’inyongera 11 akoreshwa mu kohererezanya ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel. Nimero yonyine Airtel ikoresha ihamagara abatsinze ni 0731000000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • What6 years ago
    arko se meddy afite kibazo ki? I Kigali ntamaduka acuruza imyenda ahari!!,cyangwa nukwibagirwa kumenya kwambara,Ouuuffff
  • Nina6 years ago
    @what tubwire uburyo ushinzwe meddy .
  • peace6 years ago
    ahubwo wowe ask yourself ngo mfite ikihe kibazo? nonese urabona yambaye ubusa?ngaho tubwire ukuntu washakaga koyambara, suit?iki?mind ur business mamy





Inyarwanda BACKGROUND